Umukuru w’igihungu , Perezida Paul Kagame ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 , nibwo yageze mu gihugu cy’ubwongereza aho yagiye kwifatanya n’ubwami bw’ubwongereza mu muhango wo gutabariza Queen Elizabeth || , nkuko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu village urugwiro.
Ibiro by’umukuru w’igihugu village urugwiro , bikaba byaratangajeko Perezida Paul Kagame nk’umukuru w’umuryango wa Commonwealth yabanje kwandika ubutumwa bw’akababaro bwihanganisha ubwami bw’ubwongereza mu gitabo kiri mu nzu yitwa Lancaster House.
Inkuru y’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth || ikaba yaramenyekanye kuwa kane tariki 8 Nzeri 2022 aho yapfuye aguye mu rugo rwe ruherereye mu gihugu cya Scotland azize izabukuru kuko yapfuye afite imyaka 96 y’amavuko , Elizabeth akaba yarapfuye yari amaze imyaka 70 ari Umwamikazi w’ubwongereza.
Uy’umuhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth || bikaba biteganyijweko ari umuhango uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse naza goverinoma bagera kuri 500 bazifatanya n’umwami Charles ||| ndetse n’ubwami bw’ubwongereza mu gusezeraho bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth ||.
Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame ndetse kuri ubu unayoboye umuryango wa Commonwealth na Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America bakaba bari mu banyacyubahiro bagera kuri 500 bitabiriye uy’umuhango wo gusezeraho Umwamikazi Elizabeth ||.