Magdalena Andersson , Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Sweden nyuma y’uko ishyaka rye SociaDemocratic ribonye imyanya mike mu nteko nshigamategeko y’igihugu cya Sweden yatangajeko agiye guhita yegura ku mwanya wo kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cya Sweden.
Minisitiri Magdalena akaba yaratangajeko azegura kuri uyu wa kane w’iki cyumweru tuvuyemo , ukwegura kwe kukazaba gutewe nuko amashyaka amushyigikiye ndetse n’ishyaka rye babonye imyanya 173 mu nteko , mugihe andi mashyaka bari bahanganye harimo ntatemera abimukira yagize imyanya 176 mu nteko.
Nyuma y’uko rero Madam Magdalena Andersson ishyaka rye ribuze ubwiganze mu nteko nshigamategeko bikaba bivuzeko agomba guhita yegura kuri uy’umwanya wo kuba Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Sweden , ishingano yari amazeho umwaka umwe gusa.
Kwegura kwa Minisitiri Magdalena Andersson bikaba bishingiye ku kuba amashyaka afite ubwiganze mu nteko nshigamategeko y’igihugu cya Sweden ariyo agomba gushyiraho Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cya Sweden ndetse na goverinoma ye , igomba kumufasha kuyobora igihugu.
Nubwo ariko amashyaka yombi ameze nkaho anganya abadepite mu nteko ya Sweden , Madam Magdalena yavuzeko barushwa abadepite bake biryo rero ko ufite benshi ariwe ugomba gushyiraho goverinoma nshya y’iki gihugu cya Sweden ndetse na Minisitiri w’intebe mushya.
Nyuma y’uko rero Madam Magdalena Andersson atangajeko agiye kwegura kuri uy’umwanya wa Minisitiri w’intebe , kuri ubu UIf Kristersson w’ishyaka rya Moderate Party akaba ariwe uhabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cya Sweden.
Source : BBC