Muri leta zunze ubumwe za America ikigereranyo cy’abangana na 77% by’abirabura batuye muri iki gihugu , ubushakashatsi bwagaragajeko bifuza kuba bahabwa impozamarira z’ubucakara bwakorewe abakurambere babo , ubwo bajyanwaga muri America gukora ubucakara bakuwe ku mugabane wa Africa.
Nubwo ariko abirabura bifuza kuba bahabwa impozamarira , mu bugenzuzi bwakozwe n’ikigo cya America Pew Research Center bwagaragajeko nubwo abirabura benshi bo ku kigero cyo hejuru bifuza kubona impozamarira z’ubucakara bwakorewe abakurambere babo ngo nanone ariko babizinezako kuzibona ari ibintu b’ikigoye.
Ni mugihe abantu 9 mu 10 babajijwe n’iki kigo muri ubu bushakashatsi bagarajeko bifuzako iki kibazo ubwacyo cyanagezwa mu inkiko z’ibifitiye ubushobozi cyangwa kigakemurwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose ariko bwatanga ubutabera ku bakurambere babo bakoreshejwe ubucakara bakuwe muri Africa.
Ni mugihe ikinyamakuru cyo muri America , Harper’s Magazine cyo cyagaragajeko gishingiye ku bucakara abazungu bakoreye abirabura baturukaga muri Africa bajyanwa muri America kuva mu mwaka 1619 kugeza mu mwaka 1787 , imyaka 168 , hatanzwe indishyi z’ubucakara bwakorewe abirabura hatangwa miliyari ibihumbi 97 by’amadorari ya America.
Igihugu cya leta zunze ubumwe za America akaba aricyo gihugu kw’isi cyakorewemo ubucakara bw’abirabura ku rwego rwo hejuru aho abirabura bamaraga igihe kinini mu nyanja bari mu bwato bwabambutsaga bubajyana muri America guhinga ibisheke by’abakoroni ba bongereza.
Source : Pewresearch