Home Mu Mahanga Israel-Palestine : Israel yatangije ibitero byo ku butaka ku ntara ya Gaza

Israel-Palestine : Israel yatangije ibitero byo ku butaka ku ntara ya Gaza

Igihugu cya Israel cyatangaje ko cyatangije ibitero byacyo byo ku butaka ku ntara ya Gaza , nyuma y’igihe kinini kivuzeko kizakora ibi bitero ngo mu rwego rwo kurimbura umutwe wa Hamas n’imizi yaho nyuma y’uko uherutse kugaba ibitero muri Israel bigahita abantu 1400 abandi ukabashimuta.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF) Daniel Hagari , akaba yavuzeko igisirikare cya Israel cyatangije ibitero byo ku butaka ku ntara ya Gaza kandi ko igisirikare cya Israel kirimo kurwana n’umwanzi ufite intege nke cyane , nyuma y’uko ibi bitero bitangijwe nyuma y’igihe Gaza iraswaho amabombi n’indege z’intambara za Israel.

Gusa , n’ubwo Israel itangije ibi bitero kuri Gaza amahanga yo akaba akomeje kwamagana ibi bitero bya Israel kuri Gaza bishyigikiwe ku buryo bweruye na leta zunze ubumwe za America ivugako Israel ifite ububasha bwo kwirwanaho , mugihe ibitero by’ayo bikomeje kwica abanya-Palestine batagira ingano.

Kuva ibi bitero bya Israel byatangira muri Gaza mu kiswe ibitero byo kwihorere ku mutwe wa Hamas uyobora intara ya Gaza , hakaba habarurwa abaturage b’ibihugu cya Palestine bamaze gupfira muri ibi bitero bagera ku bihumbi 600 aho ibihumbi 200 ari abana gusa bamaze guhitanwa n’ibi bitero.

Uyu muvugizi w’igisirikare cya Israel kandi akaba yavuzeko ibi bitero bya Israel byo ku butaka bizaherekezwa n’ibitero bikaze byo mu kirere by’indege z’intambara za Israel ngo mu rwego rwo kurimbura umutwe wa Hamas uyobora intara ya Gaza , umutwe wa banya-Palestine uwora uvugako Israel ibangamira ubusugire bwa Palestine.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi gusa kuri iyi nshuro Politike yabyo kw’isi ikaba ikomeje kuntengwa na benshi kw’isi nyuma y’uko ibi bihugu bishatse kugira igicibwa igihugu cy’uburusiya ngo n’uko cyatangije ibikorwa bya gisirikare ku gihugu cya Ukraine.

Ndetse ibi bihugu bigashyigikira Ukraine biyiha intwaro ndetse no gushyiraho ibihano uburusiya bikavuga ko Ukraine igomba kwirwanaho kuko yashotowe n’uburusiya , abenshi kw’isi bakomeje kwibaza kuri Politike y’ibi bihugu nyuma y’uko kuri ubu birimo gushyigikira Israel ikomeje kwica abanya-Palestine batagira ingano.

America , kw’isonga akaba aricyo gihugu kiyoboye ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi mu gushyigikira Israel ikomeje kwica abanya-Palestine batagira ingano mu bitero by’ayo byiswe ibitero byo kwihorere ku barwanyi b’umutwe wa Hamas, ibyafashwe nk’agakingirizo k’ibi bitero bya Israel , abanya-Palestine bakomeje gutikiriramo ku bwinshi.

Uburusiya , Ubushinwa , Brazil , Iran , leta zunze ubumwe z’Abarabu ndetse n’ibindi bihugu bikaba byaramaganye ubu bogome bukomeje gukorerwa abanya-Palestine bukozwe na leta ya Israel ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe kw’isonga na leta zunze ubumwe za America.

Ni mugihe kuri ubu leta ya Israel yamaze gucana umubano n’umuryango wa Abibumbye , nyuma y’uko umunyamabanga mukuru wayo , Antonio Gutters , atangaje ko ibitero by’umutwe wa Hamas bifite imva n’imvano mu bugome Israel yagiye ikorera abanya-Palestine itwara ubutaka bwa Palestine , atari ibitero byapfuye kubaho gusa gutyo.

Nyuma y’uko Israel itangije ibitero byo ku butaka ku ntara ya Gaza , kuri ubu hakaba hari icyikango cy’uko ibindi bihugu by’Abarabu birimo na Iran idacana uwaka na America , bishora gutera iki gihugu cya Israel leta zunze ubumwe za America zaburiyeko igihugu kizasagarira Israel kubera ibi bitero by’ayo kuri Gaza , America izagisubizanya umujinya w’umurandura nzuzi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here