Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye ikiganiro kuri telephone na Ashraf Ghani wari uyoboye Afghanistan mbere yuko ifatwa n’abataribani.
Muri iki ikiganiro cyabaye kuwa 23 Nyakanga 2021, abakuru b’ibihugu byombi baganiye ku ngamba mu bya politiki, ubufasha mu by’ingabo ndetse n’ibindi.. ariko nkuko bigaragazwa n’ikinyamakuru Reuters Biden na Ghani ntabwo bari biteguriye ingaruka igihugu cyari kigiye guhura nazo.
Aba bagabo bombi bavuganye iminota igera kuri 14 kuwa 23 Nyakanga, kuwa 15 Kanama Ghani ahunga ingoro ye ya perezida abatalibani bahita binjira mu murwa mukuru Kabul. Kuva ubwo ibihumbi by’abanya-Afghanistan bamaze guhunga igihugu, abenshi barimo n’abasirikare 13 ba Amerika bahasize ubuzima bari mu gikorwa cyo guhungisha abakoreye Amerika ndetse n’abanyamerika bari muri Afghanistan.
Mu majwi y’icyo kiganiro Perezida Biden yumvikana yemera gutanga ubufasha mu gihe Ghani yaba yemeye ku mugaragaro ko afite gahunda zo guhangana n’ibintu bitari bimeze neza muri icyo gihugu. ibyo byabaye mu minsi mike mbere yuko Amerika igaba ibitero by’indege, umutwe w’abatalibani wavuze ko icyo gikorwa kinyuranya n’amasezerano y’amahoro y’i Doha.
Biden kandi yanagiriye inama Ghani yo kwifashisha abandi banya-afghanistan bakomeye mu gukora gahunda ihamye ya gisirikare bazakomezanya, Biden yanamugiriye inama yo guha izo nshingano generari Bismillah Khan Mohammadi usanzwe ari minisitiri w’umutekano.
Biden yavuze ku ngabo za Afghanistan zatonjwe ndetse zikanaterwa inkunga na guverinoma ya Amerika, ati “Ufite ingabo zirenga 300,000 zatojwe neza kandi zifite intwaro, zishoboye kurwana neza.” nyuma y’iminsi mike izo ngabo zatangiye guterwa inshuro n’abataribani.
Muri icyo kiganiro, Biden yagarutse kucyo yise “ikibazo cy’imyumvire” cyari guverinoma ya Afghanistan; avuga ko hari imyumvire idahwitse cyane cyane mu buryo ihanga n’abataribani ryari ryifashe, yamusabye gukora umushinga utandukanye w’icyo gikorwa.
Biden yamusabye ko abayobozi bakuru bakora ikiganiro cy’itangazamakuru bagashyigikira gahunda z’ingabo , ibyo byahindura imyumvire.
Amagambo ya perezida wa Amerika yagaragaje ko atari yiteze uburyo Afghanistan yari igiye kugwa mu minsi 23 yari gukurikira, yagize ati “Tugiye gukomeza guhangana cyane mu buryo bw’ubuhahirane, politiki, ubukungu kugira amahoro azahoreho”.
“White House” yanze kugira icyo ivuga kuri iki kiganiro ahubwo isohora amatangazo yibanda mu kwerekana uburyo Biden ashishikajwe no gufasha inzego z’umutekano za Afghanistan ndetse ko ari gushakira inkunga Afghanistan binyuze mu nteko nshingamategeko ya Amerika.
Mugihe aba bakuru b’ibihugu bombi barimo bavugana, Biden yari yaramaze kunoza neza umupango wo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan, uyu mupango wari warashyizweho na Donald Trump wamubanjirije ariko Biden ahindura itariki byagombaga gukorerwaho mu kwa gatanu abyimurira muri Kanama.
Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani yahungiye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, yahunze kuwa 18 Kanama 2021 nyuma yo gusiga ubutumwa avuga ko ahunze kugira arinde amaraso menshi yari kumeneka mu gihe yari kuhaguma.