Nyuma y’igihe kinini munjyi wa Kabul muri Afghanistan ku kibuga kindege hari akavuyo kurunjya n’uruza rwa bantu bari guhunga iki gihugu , kuri uyu mugoroba wo kuwa kane Kanama I Kabul nibwo haturikijwe ibisasu bibiri byo mubwoko bwa bombe bihitana abasiviri bagera kuri 60 gusa uko umunsi uvaho niko imibare yabapfuye yiyongera iriturika ry’ibi bisasu rya nahitanye abasirikare ba leta zunze ubumwe za America bagera kuri 13 abandi 18 barakomereka bikabije ibi bikaba byatangajwe na Pantagoni minisiteri y’ingabo mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America .
Mu marira menshi perezida wa leta zunze ubumwe za America aganira n’itangazamakuru yavuzeko igihugu cye kigiye guhiga abagabye iki bitero munjyi wa Kabul kika kwamo abasirikare b’igihugu cye 13 , iki nicyo gitero cyongeye kungwamo abasirikare ba America benshi nyuma y’umwaka wa 2011 ubwo indege yari itwaye abasirikare 30 ba leta zunze ubumwe za America yaraswaga igahanuka bose bagapfa perezida wa leta zunze ubumwe za America adaciye kuruhande yavuzeko iki gitero cya gabwe n’umutwe wa Islamic State kandi ko igihugu cye kizabayiga kugeza kibabonye .
Ubwo I Kabul ku kibuga cy’indege hari hateraniye ibihumbi by’abantu bashaka guhunga igihugu cya Afghanistan kubera iminduramatwara ya batalibani nibwo ku mugoroba wo kuwa kane igisasu cya mbere cyaturikiye kwirembo rya basirikare barwanira mu mazi nyuma y’iminota mike cyane igisasu cya kabiri ntacyo cyayise giturika maze abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State batangira kumisha urufaya rw’amasasu ku bihumbi byari biri ku kibuga kindege ibyari uguhunga bivamo urupfu n’agahinda n’amarira kuri benshi , hari ikikango ko umutwe wa Islamic State ushobora kongera kugaba ibindi bitero kubaturage bari I Kabul byumwihariko abaturage ba America kumwe n’abasirikare ba America bakiri mu gihugu cya Afghanistan.
Nyuma yiki gitero umutwe wa Islamic State niho wigabyeko wakoze iki gitero nkuko bisazwe ku mitwe y’intangondwa ibi byabaye nyuma yuko Pantagon minisiteri y’ingabo y’igihugu cya America itangajeko ibi bitero byagabwe ko ari umutwe wa Islamic State ubyishe inyuma , umuvugizi w’abatalibani yatangajeko muri ibi bitero byagabwe nta musirikare w’abatalibani waguye muri ibitero akavugako agace ibitero byabereyemo hari harizwe n’ingabo za America nta mu talibani uhabarizwa , leta y’abatalibani imaze igihe yamagana ibyokongerera itariki ya 30 Kanama ngo abanya-America babe bavuye mu gihugu cya Afghanistan , ushinzwe gutanga amabwiriza mu ngabo za America yavuzeko abatalibani ataribo bahaye icyuho umutwe wa Islamic State ngo ugabe ibi bitero ati “sinizerako abatalibani bakwemerako ibyo bintu kobyaba” ni nyuma yuko havugagwa amakuru avugako abatalibani aribo bashyigikiye uyu mugambi mubisha.