Igihugu cya Iran n’igihugu cya Saudi Arabia byageze ku masezerano y’ubufatanye , nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi bishyamiranye ndetse ay’amasezerano akaba ari amasezerano yagezweho agizwemo uruhare n’igihugu cy’ubushinwa , ibyongeye kuzamura urwikekwe kuri dipolomasi ya leta zunze ubumwe za America.
Iran na Saudi Arabia , ibihugu byombi bikaba byasinyanye amasezerano yemerera ibihugu byombi gufungura za ambassade zabyo , iby’umutekano , ishoramari ndetse n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi , ay’amasezerano akaba yaragizwemo uruhare n’igihugu cy’ubushinwa nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping yari yagiriye muri Saudi Arabia.
Amasezerano ya Saudi Arabia ndetse n’igihugu cya Iran ubundi byari bizwiho kudacana uwaka , akaba ari amasezerano yaje akoma mu nkokora igihugu cya America byari bizwiko ari inshuti ya kadasohoka y’igihugu cya Saudi Arabia ndetse bikanayifasha ku kuba yanagira ijambo mu burasirazuba bwo hagati bw’umugabane w’iburayi.
Ay’amasezerano akaba yabaye nk’ikindi gitego ubushinwa bwatsinze leta zunze ubumwe za America muri dipolomasi mpuzamahanga ndetse ay’amasezerano akaba yongeye gutuma America itakaza ijambo rikomeye mu bya dipolomasi mpuzamahanga mu burasirazuba bwo hagati aho kuri ubu ubushinwa busa nkubwamaze kuhashinga imizi.
Abategetsi bo muri America barimo ntushinzwe itangazamakuru mu biro bya Biden bakaba bavuzeko icyo bo nka America bifuza ari amahoro kuri Saudi Arabia yabuzwaga amahoro n’imitwe y’iterabwoba bivugwako yaterwaga inkunga na Iran , ibintu Iran ihakana ahubwo igashinja America guteza umutekano muke mu karere yitwaje ko iri guha umutekano ibihugu byahubujijwe na Iran.
Gusa nubwo abategetsi ba America bakoreshe imvugo ya Politike mu kugaragaza ko bishimiye ay’amasezerano ibihugu byombi byagezeho Iran na Saudi Arabia , ibinyamakuru byo muri America by’umwihariko ibyegamiye kuri leta bikaba byaragaragajeko ay’amasezerano ateye impungenge ku kuba yaragizwemo uruhare n’ubushinwa , America itabizi.