Intumwe z’umuryango wa abibumbye , zari zaragiye mu gihugu cya Congo kureba uko ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo kimeze zaburiye ubutegetsi bwa Congo ko nta mahanga azaza gukemura ik’ikibazo hatabayeho uruhare rwa leta ya Congo ubwayo.
Iz’intumwa z’umuryango wa abibumbye zari muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kuva tariki 8 Werurwe 2023 , zikaba zari zaragiye kureba uburyo ikibazo cy’umutekano muke kuri mu burasirazuba bwa Congo kifashe ndetse n’ingamba ziri gufatwa mu kugikemura.
Tariki 11 Werurwe 2023 , ubwo iz’intumwa zari zimaze kuganira n’abategetsi b’umujyi wa Goma ndetse na sosiyete sivire yo muri uy’umujyi , bakaba baravuzeko ibibazo by’umutekano muke byugarije Congo ari ib’ibibazo bizakemurwa na Congo ubwayo kurusha uko yategereza amahanga ngo aze ayibikemurire.
Ambassaderi w’ubufaransa mu muryango wa abibumbye ari nawe waruyoboye iz’intumwa , akaba yaravuzeko umuryango wa abibumbye icyo wakora ku kibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ari ugutanga ubufasha gusa , ariko ko ibindi bibazo bikwiye gukemurwa n’abategetsi ba Congo ubwabo.
Ku cyumweru , akaba aribwo iz’intumwa z’umuryango wa abibumbye zashoje uruzinduko rwazo muri ik’igihugu cya Congo nyuma y’ibiganiro zagiranye n’abavanywe mu byabo n’intambara , imiryango itegamiye kuri leta , ubuyobozi bw’ingabo za EAC ziri muri Congo mu kugarura amahoro ndetse n’abandi batandukanye.
Nubwo ariko amahanga akomeje kwibutsa igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo gukemura ibibazo by’umutekano muke byugarije ik’igihugu , ubutegetsi bwa Congo bwo bukomeje kwinangira mu gukemura ib’ibibazo bicyugarije , ahubwo bugasaba gushyiriraho ibihano u Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23 , ibintu u Rwanda ruhakana.
![FIFA : Mu Rwanda hatashywe stade yitiwe umwami wa ruhago Pele ” Kigali Pele Stadium” [Amafoto]](https://i0.wp.com/showrwanda.com/wp-content/uploads/2023/03/20230315_193553-scaled.jpg?fit=75%2C54&ssl=1)