Umugabo witwa Richard Ayvazyan n’umugore we Marietta Terabelian bari bakurikiranweho icyaha cy’uburiganya n’ubutubuzi, bikuyeho ibikomo bibakurura aho bari, batoroka urugo rwabo aho bari bafungiye, basiga abana babo batatu babasigira urwandiko rubasezera.
Richard n’umufasha we bivugwa ko bitwaje icyorezo cya COVID-19 bakiba imfashanyo y’amadorari akabakaba miriyoni 20 z’amadorari ya Amerika, bahamijwe n’iki cyaha mu mezi ashize. Kugera ubu barahigwa na FBI ndetse bashyiriweho igihembo cya 25,000$ ku muntu uzatanga amakuru yabo.
CNN ivuga ko bakoresheje imyirondoro mpimbano cyangwa yibwe.. harimo n’amazina y’abantu bitabye Imana ndetse n’abanyeshuri b’abanyamahanga bigeze kuza kwiga muri Amerika. Iyi myirondoro yose yaje kwifashishwa mu gusaba inguzanyo ubusanzwe zigenewe ibigo by’ubucuruzi byashegeshwe na COVID-19 bayisabira ibigo by’ubucuruzi mpimbano.
Nyuma yo kunyereza aka kayabo, Richard n’umufasha we bafatanije n’abandi 6 barimo na musaza w’umugore, bifashishije aya mafaranga mu kugura amazu y’akataraboneka mu mijyi 3 yo muri Calfornia, baguze kandi amazahabu, diyama, amasaha ahenze n’ibindi bintu by’agaciro, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha.
Richard Ayvazyan yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 17, mugihe umugore we yakatiwe imyaka 6 n’urukiko kubera ibyaha by’uburiganya n’ibindi byaha.
Umwunganizi wabo mu mategeko, Ashwin J. Ram yatangaje ko rwakabirije cyane ibyaha abakiriya be bashinjwa, yabwiye CNN ko leta yabashinje ko banyereje miriyoni 20$ mu buryo budahwitse, ariko urukiko rwasanze nyirubwite yari yaranyereje miriyoni 1.5$ gusa.
Ram yakomeje avuga ko bishoboka ko Richard n’umufasha we baba barashimuswe n’abo bafatanyije kwiba aya mafaranga, ngo kuko bafatanyije iki gikorwa n’abandi benshi ariko bake muribo nibo bafashwe.. birashoboka ko baba bashaka kubacecekesha. Ram yanagaragaje urwandiko basigiye abana babo rubasezera rugaragaza uburyo bari bafite ubwoba.
Kugera ubu abana b’uyu muryango b’imyaka 13, 15 na 16 bari kurerwa n’abanyamuryango ndetse n’umuntu washyizweho n’urukiko.