Home Politiki Mu-mahanga : Impunzi za Politike zicumbitse ku mupaka wa Belarus na Poland...

Mu-mahanga : Impunzi za Politike zicumbitse ku mupaka wa Belarus na Poland , zimwe inzira yokwinjira ku mugabane w’iburayi

Abantu bagera mu bihumbi by’impunzi biganjemo abantu baturuka mu burasirazuba bwo hagati n’abaturika muri Afghanistan bakambitse kurugabano rw’igihugu cya Belarus n’igihugu cya Poland bose bashaka ubuhungiro.

Izi Mpunzi zigera mu bihumbi bakaba bari kwicwa nimbeho nyinshi kubera ikibazo cy’ubukonje kiri ku mugabane w’iburayi , izi Mpunzi zose zikaba ziri gutereranwa n’ibihugu byombi igihugu cya Poland ntigishakako izi Mpunzi zinjira muri iki gihugu , mu gihe igihugu cya Belarus cyo kiri kuziha inzira mu buryo bwo kuzikuraho.

Iki kibazo cy’impunzi kikaba ari ikibazo kimaze gukurura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yaba Belarus cyangwa Poland ashingiye ku mipaka y’ibihugu byombi doreko igisirikare cy’ibihugu byombi bari gusimburanwa amanywa n’ijoro bacunga umutekano w’imipaka ku mande zombi , bacungako nta muntu urenga uruzitiro rwa senyenge rwashyizweho ku mipaka y’ibihugu byombi.

Ibi bibazo bika biri gukomoka ku mugambi usa no guhimana hagati y’igihugu cya Belarus n’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi , Perezida wa Belarus afitiye umujinya ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ku bihano bya mufatiye bimushinja guhonyora demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Perezida w’uburusiya unashijwa kuba ari inyuma y’ibibibazo byose , yaburiye ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko umunsi igihugu cya Belarus cyafunze amatiyo atwara Gas ayikura mu burusiya agaca muri Belarus ayinjyana muri ibi bihugu bizaba bivuzeko n’amasezerano uburusiya bwari bufitanye n’ibihugu yo kubiha Gas azaba ahagaze.

Igihugu cya Belarus kimaze igihe mu bihano cyafatiwe n’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi nyuma yamanda ya kabiri ya Perezida wiki gihugu yakurikiwe n’imvururu zabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Nyuma yibi bihano igihugu cya Belarus kimazemo igihe Perezida wiki gihugu akaba afite umugambi wo kuba yafunga amatiyo ya Gas aca mugihugu cye doreko Gas ibihugu byo ku mugabane w’iburayi bikoresha kimwe cya gatatu (1/3) ituruka muri Belarus Ivuye mu gihugu cy’uburusiya.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here