Home Amakuru Ntibisanzwe: Bwa mbere impyiko y'ingurube yashyizwe mu mubiri w'umuntu ntiyagira icyo aba,...

Ntibisanzwe: Bwa mbere impyiko y’ingurube yashyizwe mu mubiri w’umuntu ntiyagira icyo aba, ikora neza nk’ibisanzwe (inkuru irambuye)

Bwa mbere impyiko y’ingurube yashyizwe mu mubiri w’umuntu mu igerageza ikora neza nk’ibisanzwe kandi ntiyateza ibibazo mu budahangarwa bw’umubiri. Ibi bishobora gukemura ikibazo ku barwayi babura uko bavurwa mu gihe bakeneye guhindurirwa impyiko mu gihe bazikeneye cyane.

Abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bifashishije ingurube ifite ibice by’uturemangingo(genes) byahinduwe zahinduriwe kamere kuburyo ibice byayo bishobora gukorana neza n’ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu.

Umurwayi wakoreweho ubu bushakashatsi ni umurwayi ufite ikibazo cy’ubwonko budakora neza (buzwi nka dead brain), yari afite impyiko zitagikora bityo umuryango we usaba ko yakorerwaho ubushakashatsi mbere yuko yitaba Imana.

Mu minsi 3 ya mbere iyi mpyiko yakuwe mu ngurube yafatishijwe ku mitsi itwara amaraso ariko iri hanze y’umubiri kuburyo abashakashatsi bayigeraho biboroheye.

Muganga Robert Montgomery wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko imikorere y’iyi mpyiko yari isanzwe nkuko impyiko y’umuntu ikora, yongeraho ko iyi mpyiko yashoboye kuyungurura amaraso ndetse ikora inkari nk’izo impyiko y’umuntu wahawe imyiko yakora. Akomeza avuga ko ubudahangarwa bw’umubiri butarwanyije iyi mpyiko nkuko byagiye bigenda ubwo bashyiraga impyiko y’ingurube mu mibiri y’izindi nyamaswa zifite imiterere yenda gusa n’iy’abantu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi mpyiko y’ingurube imaze kugera mu mubiri w’umurwayi, urwunganonkari rwakoze neza nk’ibisanzwe.

Imibare igaragaza ko muri Amerika honyine abantu basaga 107,000 bategereje ko zimwe mu ngingo z’imibiri yabo zirwaye zisimburwa, muribo abarenga 90,000 bategereje guhabwa impyiko, nkuko bitangazwa n’umuryango United Network for Organ Sharing, umurwayi ategereza byibura imyaka iri hagati ya 3 – 5 kugira ngo ahabwe impyiko.

Muganga Robert A. Montgomery akaba n’umwarimu muri New York University niwe wayoboye ubu bushakashatsi (Image: Reuters)
Impyiko yakuwe mu ngurube igashyirwa mu mubiri w’umuntu (Image: Reuters)
Abashakashatsi bashoboye gushyira impyiko y’ingurube mu mubiri w’umuntu.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here