Amashusho y’urukozasoni agaragaramo umugore byavuzwe ko ari Tiwa Savage yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuwa kabiri(Tariki 19 Ukwakira), Tiwa Savage yavuze ko hari umuntu utazwi warimo amutera ubwoba avuga ko ashobora kumwandagaza.
Umunyamategeko Festus Ogun ndetse akaba ahagarariye ubukangurambaga bwa TakeItBack yagiriye inama kugeza abamuteye ubwoba imbere y’amategeko ndetse avuga ko ibi bishobora kwangiza ahazaza he. yagize ati “Kureba amashusho ya Tiwa Savage yambaye ubusa biteye agahinda, mu byukuri gukwirakwiza amashusho y’ubwambure bw’undi muntu ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Nigeria.” yakomeje avuga ko nta muntu numwe ukwiriye gukorerwa ubu bugizi bwa nabi.
Festus yakomeje avuga ko ntawe ukwiye kwangiza isura y’undi muntu ngo birangirire aho, amategeko agomba kurgira icyo abikoraho.
Tiwa Savage yari yatangarije mu kiganiro yagiranye na Angie Martinez ko yarimo aterwa ubwoba n’umuntu utazwi amukangisha ko afite amashusho ye ari kuryamana n’umukunzi we.
Ikinyamakuru Vanguard gitangaza ko aya mashusho yashyizwe bwa mbere kuri internet n’umukunzi we ubwo yayashyiraga ku rubuga rwa Snapchat kubw’impanuka ndetse agahita ayakuraho akokanya. ariko birakekwa ko hari uwari warangije kuyafata ndetse akaba yarayifashishije kugira ngo yandagaze uyu muhanzikazi ndetse akaba umubyeyi w’umwana umwe.
Aya mashusho akijya hanze yahise akwirakwira nk’inkongi y’umuriro, abantu barenga ibihumbi byinshi kuri Twitter babigize intero abenshi bahangayikishijwe n’uyu muhanzi, ndetse n’umwana we uzakura akabona amashusho y’urukozasoni ya nyina.
Tiwa Savage ni umwe mubagore bakomeye ndetse banditse izina muri muzika ya Afurika.