Umuhanzi Kanye West wari umaze iminsi atanze icyifuzo mu rukiko , icyifuzo cyo kuba yahindura amazina yitwaga ariyo Kanye west akitwa azina Ye ubu ni ibintu yamaze kwemererwa n’urukiko rwa Alos Angeles kuri uyu wa kabiri tariki 19 ukwakira 2021.
Uyu mu Rapper w’imyaka 44 uvukira muri leta zunze ubumwe za America yatanze icyifuzo cye cyo guhindura amazina ye mu kwezi kwa Kanama uy’umwaka 2021 avugako impamvu ashaka guhindura amazina ye akava kwizina rya Kanye west akitwa azina Ye ari impamvu ze bwite nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya BBc News.
Kanye west ubu usigaye witwa “Ye” uyu muhanzi w’umuraperi ukomoka muri leta zunze ubumwe za America mu mwaka wa 2018 yari yaratangiye gukoresha irizina nka gahimbano ndetse anarikoresha kuri Album ye yari iriho indirimbo nka stronger yakunzwe cyane yasohoye, akimara gushyira iyi album hanze yifashishije Social media ye Twitter yandiho agira ati “ubungubu abari bazi umuhanzi Kanye west yamaze kwitwa Ye”
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 ukwakira umwaka wa 2021, nibwo urukiko rwa Alos Angeles rwemejeko uyu muhanzi w’umuraperi atakitwa amazina Kanye west yahinduye amazina ubu yitwa “Ye”, irizina Ye uyu muhanzi akaba yari yaramaze kurishyira kuri Twitter ye nubwo kuri uyu wa kabiri mu masaha ya gitondo imbuga ze nka Instagram n’izindi mbuga-nkoranyambaga ze zari zikiriho izina Kanye west.
Source : BBC news