Umuherwe w’umunyamerika akaba ariwe ukize cyane kurusha abandi bose kw’Isi, Jeff Bezos na bagenzi be 3 batangiye imyitozo yo gutegura urugendo rwo kujya mu isanzure mu cyogajuru New Shepard spacecraft.
Uru nirwo rugendo rwa mbere ruzaba rukozwe n’iki cyogajuru cya sosiyete yitwa Blue Origin yashinzwe n’uyu mugabo mu mwaka wa 2000.
Iki cyogajuru gitandukanye n’ibindi kuko cyagenewe ubukerarugendo; gikozwe ku buryo ukigendamo aba yisanzuye, kandi gifite amadirishya manini agaragaza neza imiterere y’isanzure, muri make cyagenewe “kurya ubuzima”.
Uru rugendo rw’amateka ruteganijwe kuwa kabiri (taliki ya 20 Nyakanga 2021), ruzitebirwa na Jeff Bezos n’abandi bantu 3 barimo: umuvandimwe we Mark Bezos, umukecuru w’imyaka 82 witwa Wally Funk umenyereye iby’isanzure n’umwana w’imyaka 18 Oliver Daemen usanzwe ari umunyeshuri muri Physics.
Reuters n’ibindi bitangazamakuru byita uru rugendo amateka kuko ruzaba rugizwe n’umuntu muto wageze mw’isanzure (Oliver Daemen, 18) ndetse n’umuntu mukuru cyane wageze mw’isanzure (Wally Funk, 82), Kandi uru rugendo nirwo ruzatangiza ku mugaragaro ubukerarugendo bwo mu isanzure buzakorwa n’iki kigo cya Blue Origin.
Uru rugendo kandi nirwo rwambere rujya mw’isanzure ruzaba rutarimo abaiplote cyangwa izindi mpuguke mw’isanzure (Astronauts), abazaba bari mu cyogajuru ni abagenzi gusa.
Icyogajuru New Shepard cya Bezos kizagera mu isanzure nyuma y’iminsi icyenda gusa undi muherwe w’umwongereza, Richard Branson nawe akoze urugendo mu isanzure yifashishije icyogajuru nacyo cy’ubukerarugendo.
Iyi myitozo iri guhabwa abazajyana na Bezos, igizwe no kwiga uko bitwara iyo bari ahantu hatari rukuruzi y’Isi(gravity), ndetse no kwirinda kugira urugendo ruzagende neza.
Iki cyogajuru New Shepard kitagira umupiloti kitiriwe Alan Shepard akaba ariwe wabaye umunyamerika wa mbere wageze mw’isanzure mu mwaka w’ 1961 muri gahunda ya NASA yitwa Mercury program.
Uru rugendo ruzamara iminota 11, icyogajuru kizahagurukira muri West Texas, kizazamuka kigere aho byemezwa ko ariho isanzure ritangiriye mu birometero 100 uvuye kw’Isi, nyuma agace k’icyogajuru karimo Bezos na bagenzi be kagaruke kw’isi hifashishijwe umutaka.
Mu gihe byaba bigenze nabi muri uru rugendo, hakavuka ikibazo cya tekiniki, iki cyogajuru New Shepard gifite ikoranabuhanga rihita risubiza byihutirwa Bezos na bagenzi be kw’isi nta ngorane.
Source: Reuters