Muri Kenya, Ikamyo itwara peterori yagonganye n’indi iragwa, abari hafi bahise bazana amajerekani kugira bayivome iraturika 13 barapfa, abandi benshi barakomereka bikabije.
Iyi mpanuka yabaye kuwa kuri iki cyumweru (taliki ya 18 Nyakanga 2021) hafi ya Malanga, mu birometero 315 mu majyaruguru y’iburengerazuba uvuye i Nairobi, mu muhanda uhuza Kisumu n’umupaka wa Uganda.
Abari hafi babonye impanuka irimo kuba bihutiye kungukira mu kavuyo, bajya kuvoma peterori yarimo iva mw’ikamyo gusa ntibyabahiriye kuko yahise iturika abari hafi yayo bafatwa n’umuriro.
Polisi yo muri ako gace yatangaje ko habonetse imirambo 12 aho byabereye, undi apfira mu bitaro.
Ikipe yo kuzimya yahageze nyuma y’amasaha abiri, abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro byo hafi.
Polisi ikomeza ivuga ko mu bakomeretse bikabije harimo n’abana bato bari baje kureba.
Mu mwaka wa 2009, abarenga 120 nabo bapfuye baje kureba indi kamyo itwaye esansi yari yaguye ikabaturikana, abaturage bavuga ko nta yandi mahitamo baba bafite kuko bugarijwe n’ubukene ndetse n’igiciro cy’ibicanishwa kikaba kiri hejuru.