Hashize iminsi hakwirakwizwa amakuru ko Cristiano Ronaldo, rutahizamu wa Juventus FC ashobora kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, nyuma y’irangira rya Euro 2020.
Federico Cherubini, umwe mu bayobozi bakuru muri Juventus aherutse gukuraho uru rujijo avuga ko Cristiano Ronaldo ntaho ateze kujya.
Yagize ati “Nta kimenyetso na kimwe ko Ronaldo azagenda, amasezerano ye azarangira muri 2022 mu mpeshyi, azagaruka mu myitozo nk’ibisanzwe nyuma ya Euro 2020“
Hari andi makuru avuga nawe ubwe yifuza kuguma muri iyi kipe mu gihe nta gihindutse, ndetse na nyuma yuko amasezerano ye arangiye muri 2022, Cristiano ashobora kongera amasezerano.
Mu gihe yaba atumvikanye na Juventus, Ronaldo shobora kwerekeza muri Manchester United cyangwa Paris Saint Germain, Real Madrid nayo iryamiye amajanja.
Mu gihe nta yindi myanzuro yari yafatwa, Cristiano arifuza kuguma muri Juventus na nyuma y’iyi season, ndetse n’ikipe nayo iri gushaka uburyo bwose yamwongerera amasezerano.
Mu gihe byaba binaniranye ko amasezerano asinywa, Juventus izagira igihombo cyo kumutakaza ku buntu.
Cristiano Ronaldo azagaruka mu myitozo mbere yuko season ikiruhuko cye kirangiye kuri 27 z’uku kwezi kwa karindwi.
Sources: Sky Sports, Football Espana.