Perezida w’Ubushinwa yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko igihugu cye kizisubiza Taiwan binyuze mu mahoro, ntiyatangaza niba azifashisha ingufu. Ni mu gihe hashize icyumweru ibi bihugu vyombi birebana ay’ingwe.
Taiwan yavuze ko abaturage ba Taiwan aribo bonyine bafite ububashya bwo guhitamo ahazaza h’igihugu cyabo. Taiwan iyobowe mu buryo bwa demokarasi iri kotswa igitutu n’ubushinwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kwihuza ariko Taiwan yahisemo kwihagararaho ikagumana ubwigenge bwayo.
Mu ijambo yavugiye ku munsi w’isabukuru y’imyaka 110 ubwami bw’ubushinwa buhiritswe bugasimbuzwa repuburika, Perezida Xi Jiping yavuze ko abashinwa bagira imico myiza yo kurwanya amacakubiri, avuga ko kuba Taiwan yaritandukanyije n’ubushinwa ari inzitizi yo kugera ku bumwe bw’igihugu.
Xi Jiping yongeyeho ko ibihugu byombi byongeye kuba kimwe byaba ari inyungu ku baturage ba Taiwan mu gihe ubushinwa bwasubirana ubusugire bwayo n’ubumwe, Xi Jiping yagize ati:
“Ntanumwe ukwiye gusuzugura icyo abatuage b’ubushinwa biyemeje, ukwifuza kwabo ndetse n’ubushobozi bwabo bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Igikorwa cy’amateka cyo kunga ubumwe bw’igihugu kigomba kugerwaho kandi bizagerwaho.”
Ibi yabivuze neza ugereranyije no muri Nyakanga ubwo yaherukaga kuvuga kuri Taiwan ubwo yavugaga ko azaburizamo uburyo bwose Taiwan yakoresha ishaka gusaba ubwigenge byemewe n’amategeko. Mu mwaka wa 2019, Jiping yavuze ko azifashisha ingufu za gisirikare mu kwisubuza Taiwan.
Ku rundi ruhande, muri Taiwan, ijambo rya Jiping ntiryakiriwe neza,
Ibiro bya perezida wa Taiwan byatangaje ko Taiwan ari igihugu kigenga aho kuba igice cy’ubushinwa, ndetse banze ubusabe bw’ubushinwa bwo kwiyomeka ku bushinwa ariko ikagumana uburyo bw’imitegekere ya demokarasi.
Amerika yavuze ko izakomeza gufasha Taiwan mu kubungabunga amahoro no gusugasira ibyifuzo bya rubanda, ndetse isaba Ubushinwa guhagarika gahunda zose zo kugerageza kwigarurira iki gihugu.
Ubushinwa bwamaze iminsi ine bwohereza indege mu gace k’ubwirinzi ka Taiwan kuva kuwa 1 Ukwakira, igikorwa cyakozwe n’indege 150, ariko ibi ntacyo Perezida Jiping yabivuzeho mu ijambo yatanze.
Taiwan kuri ubu yiyita ‘Repuburika y’Ubushinwa’, izina yafashe mu 1912 ubwo ubwami bwa Qing bwahirimaga, Taiwan ifata itariki ya 10 Ukwakira nk’isabukuru y’igihugu, akaba ari itariki ihinduramatwara yakuyeho ubwami yatangiriyeho.