Home Mu Mahanga Perezida Emmanuel Macron w'ubufaransa yageze mu bushinwa aho agiye kugirira uruzinduko rw'akazi...

Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa yageze mu bushinwa aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu

Perezida Emmanuel Macron w’igihugu cy’ubufaransa yageze mu gihugu cy’ubushinwa aho agiye kugirira uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi igera kuri itatu aho bitenganyijweko ashobora kugirana ibiganiro na mugenzi we Xi Jinping w’ubushinwa ku ntambara ya Ukraine n’uburusiya.

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Mata 2023 , akaba aribwo indege yaritwaye Perezida Macron yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’ubushinwa aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ndetse akaba ari uruzinduko Macron akoreye mu bushinwa kuva intambara ya Ukraine n’uburusiya yatangira muri 2022.

Perezida Emmanuel Macron akaba akoreye ur’uruzinduko mu gihugu cy’ubushinwa mugihe umubano w’ubushinwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi utifashe neza bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye ariko by’umwihariko intambara imaze umwaka urenga ya Ukraine n’uburusiya.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , America n’ibihugu byo ku mugabane w’uburayi bikaba byarishyize hamwe ngo birwanye igihugu cy’uburusiya mu ntambara cyatangije kuri Ukraine ni mugihe ariko igihugu cy’ubushinwa cyo cyabateye umugongo ahubwo cyo kigashyigikira uburusiya.

Ibi rero bikaba byaratumye imbaraga z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi zo gutsikamira uburusiya zarayindutse ubusa ndetse ib’ibihugu bitangira kwijundika igihugu cy’ubushinwa bagishinja gushyigikira uburusiya mu ntamabara bwatangije kuri Ukraine.

Macron akaba agiriye uruzinduko mu bushinwa , nyuma y’uko Perezida Xi Jinping w’ubushinwa avuye mu ruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cy’uburusiya aho yahuye na mugenzi we Perezida Vladimir Putin bakagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’intambara ya Ukraine.

Nubwo ariko ur’uruzinduko rwa Macron rwise uruzinduko rwo gushakira igisubizo intambara ya Ukraine n’uburusiya , abasesengura ibya Politike mpuzamahanga bo bavugako ur’uruzinduko rwa Macron rugamije gushyira igitutu kuri Perezida Xi Jinping w’ubushinwa akaba yareka gufasha igihugu cy’uburusiya mu ntambara kirimo na Ukraine.

Intambara y’uburusiya na Ukraine , akaba ari intambara imaze umwaka urenga impande zombi zihanganye ndetse nta ntumwe ushaka kumanika amaboko ni mugihe ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gushyigikira Ukraine muri iy’intambara , ibintu igihugu cy’ubushinwa gihora kinenga kikavugako hagakwiye kubaho ibiganiro by’amahoro kugirango iy’intambara irangire.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here