Perezida William Ruto w’igihugu cya Kenya , yasoje uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere kuva yatorerwa kuba umukuru w’igihugu cya Kenya atsinze Raila Ondinga bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ku gicamutsi cyo kuwa kabiri tariki 4 Mata 2023 , akaba aribwo Perezida William Ruto yageze mu Rwanda ubundi agahura na mugenzi we Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro ubundi nyuma bakaza no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Muri ur’uruzinduko rwa Perezida William Ruto yagiriye mu Rwanda akaba yarasuye ahantu hatandukanye hano mu Rwanda ndetse n’ibice bitandukanye by’igihugu harimo no gusura akarere ka Bugesera karimo karubakwamo ikibuga cy’indege mpuzamahanga.
Perezida William Ruto kandi akaba yarasuye urwibutso rwa Jenoside ku gisozi ubundi agasobanuririrwa ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , Perezida William Ruto akaba yaranditse ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda bitewe n’ibihe bikomeye banyuzemo ariko nanone kuri ubu akaba ari igihugu giteye ishema kw’isi.
Perezida William Ruto akaba yaragiriye ur’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda mugihe mu gihugu cye cya Kenya hakomeje kubera imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe , bitewe n’ikiguzi cy’imibereho gihenze muri ik’igihugu cya Kenya.
Raila Ondinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto akaba ariwe ukomeje gushoza iy’imyigarambyo ndetse akaba aherutse no gushinja Police y’iki gihugu cya Kenya gushaka kumwivugana ubwo yari yitabiriye iy’imyigarambyo.