Home Amakuru Umukuru w'igihugu , yavuzeko kubera ubwitajye bw'ingabo z'igihugu (RDF) zemeye kumara imyaka...

Umukuru w’igihugu , yavuzeko kubera ubwitajye bw’ingabo z’igihugu (RDF) zemeye kumara imyaka ibiri zidahembwa

Umukuru w’igihugu ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , Perezida Paul Kagame , ku cyumweru tariki 2 Mata 2023 , ubwo yongeraga gutorerwa kuba Chairman wa RPF Inkotanyi , yagarutse kubwitange no gukunda igihugu byagaragajwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo igihugu cyari mu bihe bigoye byo guhangana n’umwanzi.

Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko ingabo za RPF zarwanye ku rugamba rwo kubohoza igihugu imyaka ine zidahembwa ndetse zamara no kubohoza igihugu zikamara indi myaka ibiri zidahembwa ahubwo zitunzwe n’imfashanyo z’imiryango y’amahanga itabara imbabare.

Perezida Kagame , akaba yaravuzeko ubwo igihugu cyari kimaze kubohorwa nyuma y’imyaka ibiri gitangiye kubona ubushobozi bwo guhemba ingabo z’igihugu aribwo mu bice by’amajyaruguru ndetse no mu burengerazuba hatangiye intambara y’abacengezi ndetse ngo hongerwa gukenera imbaraga zisaba amafaranga kugirango igihugu kibashe guhangana nibyo bitero.

Perezida Paul Kagame , akaba yaravuzeko ingabo z’igihugu ndetse n’imiryango yabo ari ibintu bumvise vuba , ubundi avugako nyuma yo kubiganiraho bongeye kumvukana guhagarika imishahara y’ingabo z’igihugu kugirango hagurwe ibikoresho byo guhangana n’abacengezi ubundi ingabo z’igihugu zongera kumara igihe zidahembwa kandi bakora akazi kabo neza.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yaravuzeko imyumvire nkiyo yo gushyira hamwe no kwitanga kunyungu za bose ariyo yaranze umuryango wa RPF Inkotanyi ndetse no kugeza na n’ubu kandi ari imyumvire izakomeza ngo kuko igihugu kigifite ibibazo kandi bikenewe gukemurwa.

Umukuru w’igihugu akaba yaravuzeko nubwo igihugu cy’u Rwanda gifite inshuti ariko zikunze ku kivangira no ku gisuzugura zumvako igihugu cy’u Rwanda cyabaho uko zibishaka cyangwa abanyarwanda bakagisohorwamo bakangara kugasozi , ibidashoboka mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu akaba yaravuzeko u Rwanda n’abanyarwanda bazahoraho kandi ko bazabaho neza mu gihugu cy’ababyaye aricyo u Rwanda , Perezida Kagame kandi akaba yaravuzeko ariyo mpamvu usanga mu gukemura ibibazo n’inshuti cyangwa abaturanyi babashaka kuyobya u Rwanda barutega imitego ariko bikaba iby’ubusa bitewe n’uko u Rwanda n’abanyarwanda bazi guhangana n’ibibazo uko byamera kose.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here