Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe Za Amerika yabwiye mugenzi we w’Uburusiya, Putin ko Uburusiya buzahura n’ingaruka zikomeye nibutera igihugu cya Ukraine.
Biden yabwiye itangazamakuru ko bishoboka cyane ko Amerika yakohereza ingabo muri Ukraine nubwo bizasaba Amerika na NATO kohereza ingabo nyinshi muri icyo gihugu zahangana n’uburusiya.
Perezida Biden yagize ati “Nihanangirije Putin ko natera Ukraine igihungu cye kizabona ingaruka mbi cyane zizaturuka ku bihano by’ubukungu kizafatirwa na Amerika” ibi yabivuze ubwo kuwa 5 yavugaga ku nkubi z’umuyaga zateye amerika.
Amakuru avuga ko Putin na Biden bavuganye ku murongo wa Telephone mu gihe cy’amasaha abiri mu cyumweru gishize, avuga ko yasobanuriye Putin mu buryo bwumvikana ko Amerika itazigera ireberera Uburusuya nibutera Ukraine.
Inama y’ibihugu 7 bikize kw’isi (G7) izaterana kuwa mbere kugira haganirwe ku bibazo biri mu bukungu bw’ibyo bihugu ndetse n’itakazagaciro ry’ifaranga. Hazaganirwa kandi ku bihano byafatirwa Uburusiya mu gihe bwaba buteye Ukraine.
Nubwo bimeze gutya, Uburusiya buhakana aya makuru ahubwo bushinja Ukraine na Amerika imyitwarire idahwitse, ko ahubwo bakeneye kumenya kwirinda bo ubwabo.