Home Amakuru U Rwanda rwakiriye ikiciro cya Karindwi cy'impunzi ziturutse muri Libya zigera ku...

U Rwanda rwakiriye ikiciro cya Karindwi cy’impunzi ziturutse muri Libya zigera ku 176

U Rwanda rwakiriye ikiciro cya Karindwi cy’impunzi 176 zo muri Libya , zari zimaze igihe kinini zibayeho nabi zicwa n’inzara nindi mibereho itari myiza nyuma yo kuhagera zishaka ubuhungiro ku mugabane w’iburayi.

Izi Mpunzi zatangiye kwakirwa mu Rwanda muri Nzeri umwaka wa 2019 , ubwo umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame yemeragako igihugu cy’u Rwanda kizatanga ubufasha ku mpunzi ziva muri Libya nyuma y’ibikorwa bya kinyamaswa byagarajwe ku mashusho abanya-africa bari muri Libya bakorerwa.

U Rwanda rukaba rwakira iz’impunzi rukazicumbikira by’igihe gito , mu gihe zigishakisha ibindi bihugu zakwerekezamo biza zicumbikira by’igihe kirekire , bakaba hamaze kwakirwa ibyiciro 7 by’impunzi ziva muri Libya.

U Rwanda rumaze kwakira Impunzi ibyiciro 7 bigizwe n’impunzi 648 utabariyemo izakiriwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 , muri abo bakiriwe mbere abagera kuri 462 bamaze kubona ibihugu bibakira bikabaha ubuhungiro bw’igihe kirekire byinshi muri Ibi bihugu bikaba aribyo ku mugabane w’iburayi.

U Rwanda ruzakomeza gukoresha inkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku itariki 31 Ukuboza umwaka wa 2023 iy’inkambi ikaba iteganyirizwa kuzongerwa ubushobozi bwayo ikava ku bantu 500 yakira , ikakira abantu 700.

Impunzi ziri muri iy’inkambi hari abaturitse Libya , Sudan y’epfo , Nigeria , Eritrea , Sudan , Chad , Somalia , Cameroon , Ethiopia.

Amafoto y’impunzi zageze mu Rwanda zivuye muri Libya zikajyera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Source : RBA_Twitter

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here