Home Mu Mahanga "Umucamanza hagati yacu n'abantu bacu ni ikuri" Amagambo ya Saif al-Islam Gaddafi...

“Umucamanza hagati yacu n’abantu bacu ni ikuri” Amagambo ya Saif al-Islam Gaddafi , umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi wiyamamariza kuyobora Libya

Igihugu cya Libya nyuma y’imyaka 10 ishize hishwe Col. Muammar Gaddafi , cyikarangwamo intambara zidashira gishobora kuba kigiye gucungurwa na Saif al-Islam Gaddafi umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi.

Ni ikibazo abanya-libya bose barimo kwibaza niba ubungubu bishobokako Saif al-Islam Gaddafi umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi ariwe wakongera gucungura igihugu cya Libya nyuma y’imyaka 10 iki gihugu kiri mubihe bikomeye nyuma y’urupfu rwa se.

Saif al-Islam Gaddafi , arimo kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Libya mu myaka ishize ubwo Col. Muammar Gaddafi yarakiyoboye igihugu cya Libya byavugwagako Saif al-Islam Gaddafi ariwe uzamusimbura ku butegetsi bwe .

Imyaka ibaye 10 Col. Muammar Gaddafi yishwe n’abamurwanyaga muri Libya bari bashyigikiwe n’abanya-libya bigaragabyaga ni mu mwaka wa 2011 , byavuzwe kenshi ko ubufaransa bufatanyije na OTAN aribo bishe Col. Muammar Gaddafi.

Impamvu saif al-Islam Gaddafi ari kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Libya mu matotora azaba muri uku kwezi k’ukuboza 2021

Kuva Col. Muammar Gaddafi yakicwa igihugu cya Libya sicyongeye kurangwamo ikiswe amahoro kuko ni ibintu basomaga mu itangazamakuru ryo mu bindi bihugu , igihugu cyabaye umwijima imigi yashashagiranaga ihinduka ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro.

iy’imyaka 10 ishize y’intambara imbere mu gihugu cya Libya yahanaguye burundu ikizere abanya-libya bari bafite bumvako ubwo Col. Muammar Gaddafi apfuye bagiye kubaho mu mudendezo bakize igitugu cye.

Ariko kuri ubu bamwe barifuza byibuze uwabagarurira umunyagitugu wabo Col. Muammar Gaddafi ariko bakava muri ibi bihe bamazemo imyaka 10 ari intambara gusa nta kizere cyo kubaho , abakuze b’abanya-libya bakaba bahanze amaso Saif al-Islam Gaddafi umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi.

Mu magamboye Saif al-Islam Gaddafi yagize at “umucamanza hagati yacu n’abantu bacu ni ikuri” ni amagambo yasomye mu gitabo cya Corowani , akaba yaravuze andi magambo nayo yanditse muri icyo gitabo cya Corowani agira ati “Imana buri gihe yigaraza mu mugambi wayo niyo abatemera bawanga”.

Source :Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here