Ibihugu bya mbere kw’isi bicuruza ibikomoka kuri peterori , bihuriye mu muryango wa OPEC byemeranyijwe kugabanya ingano y’ibikomoka kuri peterori byoherezaga kw’isoko mpuzamahanga , mu rwego rwo kongera ibiciro by’ibikomoka kuri peterori , kw’isi.
Ibihugu kw’isi bifite ubutunzi kamere bw’ibikomoka kuri peterori byemeranyijeko byibuze bigiye kugabanya utugungu miliyoni 2 ku munsi twa peterori byoherezaga kw’isoko mu rwego rwo kongera igiciro cy’ibikomoka kuri peterori cyakubiswe hasi n’ingwa ry’ubukungu.
Ibi bihugu bigize umuryango wa OPEC birimo igihugu cy’uburusiya , Soudi Arabia , Qatar, ndetse n’ibindi bihugu biri muri uy’umuryango wa OPEC byemeranyijwe ko byibuze kungano byashyiraga kw’isoko mpuzamahanga buri munsi bigiye kugabanyaho utugungu miliyoni 2 twa buri munsi.
Umuryango wa OPEC ukaba waratangajeko wafashe iki cyemezo mu rwego rwo kongera kuzahura ibiciro by’ibikomoka kuri peterori kw’isi byaguye hasi mu minsi ishize kubera ibibazo by’ubukungu bwaguye bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19.
Ir’itangazo rya OPEC rikaba ryarakuye imitima benshi mu burayi ndetse bagaragaza impungenge ku kwiyongera kw’ibiciro by’ingendo mu gutwara abantu n’ibintu mw’isi , ni mugihe ay’amakuru yo kugabanya ingano y’ibikomoka kuri peterori ubwayo yatumye kuwa gatatu akagunguru ka peterori gayita kiyongeraho 2% ku giciro kaguraga.
Nyuma y’uko uburusiya bushyiriweho ibihano n’uburayi ndetse na America ngo kubera intambara bwashoje kuri Ukraine , ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ndetse na gas byatangiye kuba ingorabahizi ku banyaburayi bibaza uko bazabaho nyuma y’umurundo w’ibihano bashyiriyeho uburusiya.
Ndetse mu mezi ashize Joe Biden akaba yari yasuye Soudi Arabia , agiye kuyisabako umuryango wa OPEC wakongera ingano y’ibikomoka kuri peterori woherezaga kw’isoko mu rwego rwo gukura mukaga uburayi bwishyizemo bushyiriraho ibihano uburusiya , gusa nyuma y’uru ruzinduko aho kubyongera OPEC ikaba yafashe umwanzuro wo kugabanya nibyo yashyiraga kw’isoko.
Source : BBC