Umuhanzi Rider Man umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda ndetse by’umwihariko mujyana ya hip hop , uy’umuhanzi yasohoye indirimbo yise ” Impamvu” akaba ari indirimbo igaruka ku buryo ijyana ya hip hop yatsikamiwe mu Rwanda , kuberako abayikora badatanga ruswa.
Indirimbo “Impamvu” akaba ari indirimbo umuhanzi Rider Man aririmbamo amagambo atandukanye ariko by’umwihariko akaba ari amagambo arimo ubuhanga bwinshi kuburyo ariwe muntu wasobonura ubutumwa yashaka gutangamo by’umwihariko kubakunzi b’umuziki nyarwanda.
Muri iy’indirimbo , Rider Man hari aho aririmbamo ati “ikamba kuruhanga ntago bikugira umwami” , ” Mugihe udafite intama ntabwo wakitwa umushumba” , ” witwa igiti gute ? nta mizi nta n’amashami” arongera ati ” ntacyo bimaze kuvuga igihe udafite abakumva”.
Umuhanzi Rider Man muri iy’indirimbo “Impamvu” akaba aba agaruka ku karengane abakora ijyana ya hip hop bahura nako , ngo akaba ari abantu bashinjwako bishwe n’ibiyobyabwenge kandi mu byukuri ari abantu b’abagabo batunze abagore ndetse ko nta nturuguma babatera.
Rider Man akomeza aririmbamo ko impamvu abakora iy’ijyana (abaraperi), bimwa amahirwe angana nay’abandi bakora izindi jyana nka RnB n’izindi zitandukanye aruko umuraperi ahava akagera atajya atanga ruswa ndetse akavugako abaraperi ataribo banduza ijyana ya hip hop nubwo aribo bayoza.
Rider Man avugako intambara abaraperi barwana ari nk’intambara ya America na Osama bin laden , akavugako ntawagakwiye kwimwa amahirwe bitewe n’amahitamo ye y’umwuga ndetse ko abaraperi badahumeka bashinzwe ivi kw’ijosi rya bo nkuko umupolice Derek Chauvin yarishinze kw’ijosi rya George Floyd akarinda apfa.
Indirimbo nshya Impamvu ya Rider Man