Kuwa kane tariki 7 Ukwakira 2022 , mu gihugu cya Thailand umugabo wasezerewe mu kazi ka Police yishe arashe ndetse anateye ibyuma abantu barenga 35 barimo n’abana 24 bigaga mu kigo cy’inshuke ndetse n’umwarimukazi warutwite inda y’amezi umunani.
Police y’igihugu cya Thailand ikaba yaratangajeko uwakoze ubu bwicanyi aruwitwa Panya Khamrab , w’imyaka 34 y’amavuko , warusanzwe ari umupolice mu gipolice cya Thailand ndetse akaba yari yarasezerewe mu kazi kumpamvu zifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu bantu , Panya Khamrab , yishe hakaba harimo umugore we n’umwana we , abana bigaga ku kigo cy’inshuke kiri mu mujyi wa Uthai Sawan ndetse n’abayobozi biri shuri barimo n’umwarimukazi warutwite inda y’amezi umunani , ni mugihe uy’umupolice nawe yayise yirasa arapfa.
Abana bagera kuri 30 akaba aribo bari bari kuriryo shuri ubwo uy’umugabo wahoze mu gipolice cya Thailand yahageraga aje kubivugana ndetse abana bakaba bari bitabiriye ishuri ari bake bitewe nuko muri iki gihugu hari haramutse hangwa imvura ikabuza bamwe kwitabira ishuri.
Amakuru , akavugako umwicanyi yageze ku kigo cy’ishuri mu masaha ya saa sita ubwo abayobozi b’ishuri ndetse n’abanyeshuri biteguraga gufata amafunguro ya saa sita ndetse bidatinze umwicanyi akaba yarayise yica abayobozi bagera kuri 5 biri shuri barimo n’umwarimukazi warutwite inda y’amezi 8.
Abagereye iki kigo cy’inshuke kiri mu mujyi wa Uthai Sawan bwa mbere abamvishe urusaku rwa bicwa ngo bo bakaba barabanje kugirango n’urusaku rw’ibishashi by’urumuri birashwe , umwicanyi ubwo yaramaze kwica abayobozi b’iki kigo akaba yarayise ajya mu cyumba abana bari baryamyemo ubundi atangira kubajombagura ibyuma.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyamba , akaba yagaraje uburiri abana bari baryamyeho bwuzuye amaraso , ibikorwa byo kurasira abantu mu ruhame bikaba bitari bisanzwe muri iki gihugu cya Thailand ugereranyingije n’ibindi bihugu baturanye nubwo ariko Thailand ari igihugu gifite umubare munini w’abaturage batunze imbunda ndetse akaba ari nk’ibintu bisanzwe muri iki gihugu.
Ni mugihe mu mwaka wa 2020 nabwo muri iki gihugu cya Thailand hari habereyemo ubwicanyi bwahitanye abanya-Thailand bagera kuri 29 , abandi 37 bagakomereka kandi nabwo ubu bwicanyi nanone bukaba bwarakozwe n’umusikare wo mu gisirikare cya Thailand.
Source : Reuters
