Abantu 17 bapfuye abandi benshi barakomereka bazize inkongi y’umuriro yafashe inyubako iri mu mugi wa New York muri leta zunze ubumwe za America , akaba ari inkongi y’umuriro yibasiye imiryango yari ituye muri nyubako doreko yari inyubako icumbitsemo abantu (gukodesha).
Abatuye muri iy’inyubako bagowe no kubona aho banyura kubera umwotsi wari wayikwiriyemo maze bibangobwako abari bayirimo ko bamena amadirishya yayo kugirango babone aho basohokera ngo batabare ubuzima bwabo.
Uho mwotsi huzuye inyubako yose doreko wari wanafunze inzira zose zisohoka muri iyi nyubako , uyu umwotsi wanatumaga abarimo guhumeka bigorana bituma abagera kuri 19 bapfa iy’inkongi ikaba yaratangiye isaha ya saa tanu kuri iki cyumweru mu gace ka Bronze I New York.
Iy’inyubako ya magorofa 19 yarimo amacumbi yo guturwamo aciriritse , ikaba yari ituyemo abanya-america benshi bafite inkomoko mu gihugu cya Gambia , nkuko ubuyobozi bw’umugi wa New York bwabitangaje abana bapfiriye muri iy’inkongi y’umuriro bakaba bari mu kigero cy’imyaka 16 ku manura.
Abagera kuri 50 bakomerekeye muri iy’inkongi naho abagera kuri 13 boherejwe mu bitaro barembye cyane kubera guhumeka umwuka mubi , abari batuye muri iy’inyubako bumvise intabaza nk’ibisazwe inkongi igitangira gufata inyubako ariko ntibabyitaho.
Aba baturage bari batuye muri iy’inyubako bavuzeko bari basanzwe bumva intabaza yi y’inyubako ariko bakurikirana bagasanga ntacyabaye , iy’inyubako yafashwe n’umuriro ikaba yari yarubatswe mu mwaka 1970.
Source : Al Jazeera