Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage kwitwararika no kugira isuku mu itegurwa rya mafunguro yabo n’ibinyobwa bategura byo kurya , nyumayuko abaturage 52 bajyankwe mu bitaro bitewe n’ikigage banyoye bamwe cy’ikabatera kuribwa munda no gucibwamo.
Ubu busabane bw’ikigage bukaba bwarabaye tariki 8 mutarama umwaka 2022 mu murenge wa munyaga akagari ka Nkungu mu mudugudu wa kabuye mu Karere ka Rwamagana ahari urugo rwashyingiye umukobwa.
Nyuma y’ubukwe bwari bwabaye bukarangira abaturage bari bakweye kuricyo kigage bamwe batangiye gucibwamo maze banarwara munda ku buryo abagera kuri 52 bajyankwe mu bitaro bya Rwamagana bamerewe nabi cyane.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa munyaga Mukashyaka Chantal yavuzeko nyuma yuko abarwaye bajyankwe mu bitaro bamwe batangiye gukira bagasezererwa mu bitaro nyuma yo koroyerwa.
Mu butumwa akarere ka Rwamagana kanyujije kurukuta rwa Twitter katangajeko abaturage bagera kuri 28 bamaze gusezererwa mu bitaro kandi bamaze no gukira maze ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buboneraho no gusaba abaturage kugira isuku muri ubu butumwa banyujije ku rukuta rwa Twitter.
Source : Kigali to Day