Home Amakuru Igisirikare cya Ethiopia kirashinjwa kwivugana abantu 56 abandi 30 bagakomereka mu bisasu...

Igisirikare cya Ethiopia kirashinjwa kwivugana abantu 56 abandi 30 bagakomereka mu bisasu by’indege yateye mu nkambi ya Tigray

Abantu bagera kuri 56 b’abasiviri bapfuye abandi bagera kuri 30 barakomereka cyane biturutse ku bisasu byarashwe n’ingabo za Ethiopia zikoresheje indege zitangira abapirote (drones) amakuru akavugma haguyemo n’abakozi bu muryango w’abibumbye mu ishami rishinzwe gutanga inkunga ku bantu bakuwe mu byabo n’intambara.

Ibi bisasu byatewe ku nkambi y’impunzi zakuwe mu byazo n’intambara mu ntara ya Tigray , uwambere w’umvikanye avuga kuri ibi busasu akaba ari umuvugizi wa TPLF avugako leta ya Abi Ahmed ikomeje kwica inzirakarengane za basiviri ikoreshe ibisasu biterwa n’indege zitangira abapirote (drones) yahahwe na leta y’ubushinwa na Turkey.

Umukozi w’umuryango wa bibumbye yabwiye ikinyamakuru cya bongereza Reuters ko ibisasu bya mbere byatewe kuwa gatanu mu mugi wa Dedbite ahagana mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’intara ya Tigray , aha hakaba hari abaturage bakuwe mu byabo mu ntara ya Tigray kubera intambara.

Ibindi bisasu bikaba byararashwe n’indege kuwa gatandatu bigayitana abaturage ba basiviri bose hamwe 56 abandi 30 bagakomereka mubishwe nibi bisasu by’indege harimo n’abana gusa umubare wa bana ho ukaba utarabashije ku menyekana , leta ya Ethiopia ikaba ntacyo iratangaza kuri ibitero irengwa gusa mu minsi ishize yari yahakanye ibirego byose irengwa na TPLF byo guhitana abana n’abasiviri.

Ibi bibaye mu gihe leta ya Abi Ahmed yari yatanze imbabazi ku banyabyaha politike batavuga rumwe na leta ya Ethiopia bafunzwe muri iyi ntambara yari ihanganishije TPLF n’ingabo za Ethiopia , ngariko Abi Ahmed akaba yari yabafunguye kugirango ateze imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge imbere mu gihugu cya Ethiopia.

Source : Reuters

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here