Uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe za America , Donald Trump , wayoboye ik’igihugu igihe cya mpanda imwe y’imyaka 5 , ubundi agatsindwa na Perezida Joe Biden , bikomeje kuvugwako uy’umugabo ashobora kongera kugaruka k’ubutegetsi bw’igihugu cya leta zunze ubumwe za America.
Kuwa kane tariki 3 Ugushyingo 2022 , akaba aribwo Trump yongeye guca amarenga y’uko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cya America , ubwo yari mu mujyi wa Yowa akaba yarabwiye abari bamukurikiye ko kugirango igihugu cyabo cyongere gitekane bizamusaba kongera kubikora.
Donald Trump akaba yaragize ati “Uburero kugirango igihugu cyacu (America) cyongere gitekane kandi gikomere ahari nzongera mbikore (kwiyamamariza kuyobora America) , yakomeje avuga ati ndetse mukomeze mwitegure nibyo n’ababwira vuba aha cyane , mwitegure “
Ni mugihe umwe mu bajyanama ba Donald Trump wanze ko umwirondoro we washyirwa hanze , yemereye ikinyamakuru ko Donald Trump mu mwaka wa 2024 aziyamamariza kuyobora igihugu cya leta zunze ubumwe za America .
Uy’umujyanama akaba yarakomeje avugako abashakako Donald Trump yiyamamaza ari benshi ko kandi kubitangaza mbere ya tariki 24 Ugushyingo 2022 bizamuha amahirwe menshi kurusha abo bahanganye ndetse ko na Donald Trump ubwe nawe abizi.
Source : Reuters