Goverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rya magana ibikorwa bya gisirikare bya leta ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo byo kuvongera ikirere cy’u Rwanda , nyuma y’uko indege y’intambara y’iki gihugu cya Congo y’injiye mu kirere cy’u Rwanda ndetse ikangwa no k’ubutaka bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 , nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangajeko indege y’intambara y’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse ikanagwa ku kibuga cy’indege cyo mu karere ka Rubavu.
Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yaramaganye ik’igikorwa ndetse ikita igikorwa cy’ubushitoranyi cya Congo ikomeje gukora ku Rwanda , mu rwego rwo gukomeza kuzambya umubano w’ibihugu byombi n’ubundi umeze nkaho utakiriho bitewe n’ibirego bya M23 , Congo ihora irega U Rwanda.
Ubu bushotoranyi kandi bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo bwongeye kuba mugihe tariki 5 Ugushyingo 2022 , abaminisitiri b’ububanyi na mahanga b’ibihugu byombi , bari bahuriye mu gihugu cya Angola mu biganiro by’amahoro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Leta ya Kinshasa ikaba yaremejeko indege y’intambara yayo , yari mu bikorwa by’ubugenzuzi bw’ingabo , ku buryo bw’impanuka yageze mu kirere cy’u Rwanda ndetse ikangwa no k’ubutaka bw’u Rwanda , Kinshasa kandi ikaba yaravuzeko igihugu cya Congo kidafite uburenganzira bwo kuvongera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Leta y’u Rwanda , ikaba yaravuzeko ntangamba za gisirikare zafashwe zo kwihimura kuri ubu bushotoranyi bwa Congo mugihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye , gusa ubushotoranyi bukaba bukorwa na Congo mugihe U Rwanda rwo rusaba leta ya Congo ko yakemura ibibazo byayo ikoresheje inzira y’amahora yashyizweho mu biganiro by’amahoro byabereye muri Luanda na Nairobi.