Madam Jeannette Kagame , abinyujije kurukutarwe rwa Twitter , yagaragaje ibyishimo ndetse n’ishema yatewe n’umuhungu we Ian Kagame , nyuma y’uko yari mu basirikare bashya barahiriye kwinjira mu ngabo z’igihugu (RDF) , bahahwe ipeti rya Sous Lieutenant.
Ian Kagame , kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 , akaba yarari mu basirikare bashya 568 barahiriye kwinjira mu ngabo z’igihugu ( RDF) , nyuma y’uko yaramaze igihe gito asoje amasomo ye ya gisirikare mw’ishuri rya Royal Military Academy , agasohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.
Madam Jeannette Kagame , Ange Kagame n’umugabo we ndetse n’imfura yabo bakaba bari bitabiriye ib’ibirori by’umuhungu wabo , Sous Lieutenant Ian Kagame , warugiye kurahirira kwinjira mu ngabo z’igihugu ( RDF) , nyuma y’iminsi mike asoje amasomo mw’ishuri rya Royal Military Academy.
Kwambika ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare bashya barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda , akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo ababyeyi bari bitabiriye ib’ibirori baje kureba abana babo , nyuma y’igihe bakurikirana amasomo ya gisirikare mw’ishuri rikuru rya girisikare ya Gako.
Mw’ijambo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagejeje kuri ab’abasirikare bashya barahiriye kwinjira mu ngabo z’igihugu ( RDF) , akaba yabibukijeko inshingano barahiriye arizo kurinda igihugu ndetse n’abagituye n’iterambere bagezeho , atarizo gushoza intambara.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yasabye abasirikare bashya barahiriye kwinjira mu ngabo z’igihugu (RDF) kuzarangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose kuko ngo bitabaye ibyo urugendo bari bamazemo igihe ruzababera impfabusa.