Home Mu Mahanga China - Africa : Ubushinwa bwongeye gusonera inguzanyo zigera kuri 23 ,...

China – Africa : Ubushinwa bwongeye gusonera inguzanyo zigera kuri 23 , ibihugu bya Africa bigera kuri 17

Igihugu cy’ubushinwa cya kuriyeho ibihugu bya Africa bigera kuri 17 inguzanyo zigera kuri 23 zakagombye kuba zaramaze kwishyurwa mu mwaka wa 2021 , inguzanyo ubushinwa bwahaye ibi bihugu kugirango zikoreshwe mu kubaka ibikorwa remezo birimo n’imihanda.

Iki cyemezo cy’ubushinwa cyo gusonera inguzanyo ibihugu bya Africa , akaba ari icyemezo cyatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa bwana Wang Yi , ubwo yavugagako kari inguzanyo zari zarahahwe ibi bihugu 17 bya Africa ntanyungu.

Izi nguzanyo z’igihugu cy’ubushinwa cyahagaritse, akaba ari inguzanyo za kagombye kuba zararangiye kwishyurwa mu mpera z’umwaka wa 2021 , iki gihugu cy’ubushinwa kuva hagati y’umwaka 2000-2019 kikaba cyarahagarikiye ibihugu bya Africa inguzanyo 94 zingana n’amafaranga miliyari 3,400 z’amadorari.

Wang Yi akaba yaravuzeko igihugu cye cy’ubushinwa kizakomeza gushyigikira no kugira uruhare mu mishinga y’ubwubatsi muri Africa binyuze mu gutera inkunga uy’umugabane wa Africa , ishoramari ndetse n’ubufasha , ni mugihe muri gahunda igihugu cy’ubushinwa gifite harimo no guha ibiribwa ibihugu 17 bya Africa.

Kugeza mu mwaka wa 2020 ibihugu bya Africa byari kumwanya wa mbere mu kugira umwenda munini w’ubushinwa harimo igihugu nka Djibouti yari afite umwenda ungana na 43% , Angola yari ifite umwenda ungana na 41% ndetse n’igihugu cya RDC cyari gifite umwenda ungana na 29%.

Source : The Africa Report

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here