Home Amakuru Umukecuru mu gihugu cya Australia yishimiye gutabwa muri yombi akajyanwa gufungwa, nyuma...

Umukecuru mu gihugu cya Australia yishimiye gutabwa muri yombi akajyanwa gufungwa, nyuma yo kugira isabukuru y’imyaka 100

Jean Bickenton , Umukecuru w’umunya-Australia wagize isabukuru y’imyaka 100 y’amavugo yishimiye uburyo Police y’iki gihugu cya Australia yamutunguye ikamuta muri yombi kw’isabukuru ye y’amavuko nkuko yari yabyifuje mbere y’uko yizihiza isabukuru y’imyaka 100 amaze abayeho.

Amakuru akaba avugako uy’umukecuru mu buzima bwe atigeze afungwaho na rimwe ndetse akaba arinayo mpamvu yatumye atanga icyifuzo cy’uko umunsi umwe Police y’iki gihugu cya Australia yazamuta muri yombi .

Ubwo uy’umukecuru w’umunya-Australia Jean Bickenton yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 100 , akaba yaratunguwe na Police ya Australia mu rugo rwe abanamo n’abandi bantu bakuze maze Police imubwirako atawe muri yombi ndetse imwambika amapingu.

Kw’isabukuru yuy’umukecuru abapolice batatu bakaba baraje mu rugo rwe ndetse baza mu modoka za Police zisakuza nkizigiye guta muri yombi umunyabyaha ukomeye maze binjira mu nzu ye bamubwirako atawe muri yombi kandi agiye gufungwa , nyuma yo kumara kumwambika amapingu.

Nyuma Police ya Australia ikaba yaranditse kurukuta rwayo rwa Facebook ivugako yataye muri yombi uy’umukecuru kw’isabukuru y’amavuko ye nko ku mutungura ngo kuko ari ibintu yari yifuje ko yazakorerwa , Bickenton akaba yaravuzeko yishimiye gutabwa muri yombi kuko ari ibintu yifuzaga.

Jean Bickenton umukecuru w’imyaka 100 , yagaragaje ibyishimo nyuma yuko Police ishyize mu bikorwa ikifuzo cye , cyo kumuta muri yombi.

Source : Indiatoday

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here