Umuryango wa UN watangajeko hatagize igikorwa Mu gihugu cya Afghanistan kuva Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka Abanya-Afghanistan bagera kuri miliyoni 23 bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cy’inzara .
Uyu muryango wa UN ukomeje kuburira leta ya batalibani bayoboye iki gihugu cya Afghanistan ko bakagize icyo bakora bikiri munzira nzima , uyu muryango wa UN wanatangajeko muri iki gihugu cya Afghanistan uretse Abanya-Afghanistan miliyoni 23 bazahura n’ikibazo cy’inzara harimo n’abana batarageza ku myaka 5 bagera kuri miliyoni 3,200 batabasha kubona ibyo kurya kugeza kuri ubungubu.
Ishami rishinzwe ibiribwa muri UN ritangazako kubera ibibazo by’intambara igihugu cya Afghanistan gihanganye nabyo hakiyongeraho ibibazo by’ubushyuhe bwinshi bwiyongereye kubera izuba ryinshi riri kuva muri iki gihugu, iki gihugu cya Afghanistan kandi kikaba gifite n’ikibazo by’ubukungu bwagabanyutse cyane ibi byose bikaba ari bimwe Mu bibangamiye Abanya-Afghanistan kuberako bituma batabona ibiribwa , muri Afghanistan hakaba hari ikibazo cyo kutabona ibiribwa ku banya-afghanistan.
Amashyirahamwe atanga imfashanyo muri Afghanistan avugako ikibazo cy’izuba ryinshi riri kuva muri Afghanistan gishobora kuzanjyeza umwaka utaha wa 2022, kuva abatalibani bakongera kuyobora Afghanistan ni igihugu kirangwamo ibibazo by’ubukungu cyane n’ibibazo byinzara ku banya-afghanistan.
Ibihugu bihana imbibi niki gihugu cya Afghanistan harimo ubushinwa , Pakistan, kumwe na Iran bivugako bimaze iminsi bitanga imfashanyo muri Afghanistan kandiko bizakomeza kozitanga uko bishobojwe , bikavugako bizakomeza kubikora Mu rwego rwogufasha leta y’abatalibani ngihangane n’ikibazo gikomeye kiburu ry’iburibwa ku banya-afghanistan .
Source :Reuters
