Home Amakuru Inyandiko ziswe Facebook papers zishobora guhombya Facebook byamateka kuva yabaho

Inyandiko ziswe Facebook papers zishobora guhombya Facebook byamateka kuva yabaho

Mu myaka 17 iyi Company ya Facebook imaze ikora yakunzwe gushinjwa kuba umuyoboro wibihuha , kuba isoko y’imyigaragabyo ihutaza n’ibindi birego yagiye ishyirirwaho na kongire ya banya-America .

Muri iyi minsi Facebook ntago yoroyewe habe ntagato doreko muri iyi minsi ibyo bibazo byose byayihuriyeho icyarimwe kuburyo bishobora kuyiteza igihombo hafi cya burundu , kuwa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 ihuriro ry’ibinyamakuru 17 bikomeye Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America zatangiye gusohora inkuru zuruhererekane zikubiye Mu kiswe Facebook pepars .

Facebook pepars ni inyandiko magana zo muri Facebook , ni inyandiko zasohowe maze zishyirwa ahagaragara zishyikirizwa ikigo cya Security and Exchange Commision kumwe na kongire ya America bikaba byarakozwe muburyo buciye Mu mucyo ,ibibyose bikaba byarakozwe nuwahoze akorera iyi Company ya Facebook .

Frances Huagen, umugore w’imyaka 37 wahawe akazi na Company ya Facebook akaba agiye kuyihagama yahoze akuriye ibicuruzwa muri Facebook, uyu mugore akaba yariyemeje gushyira amabanga yose hanze ya Facebook .

Uyu mugore avugako anenga bikomeye Company ya Facebook, ari muri kongire ya America yayishuriye iyi kongire uburyo ibyuga za Facebook nka Facebook ubwayo instagram ,whatsapp byangiza abana ba bangavu bikomeye cyane.

Ikinyamakuru cya CNN cyo munkuru cyagarutseho kubushakashatsi cyakoze kuri Facebook cyavuzeko amatsinda y’abantu bahurira kuri Facebook maze bagakora amatsinda abiba umwiryane n’urwago Mu bantu cyatanze urugero nkibiheruka kuba Mu kwezi kwa mbere muri America.

Aho itsinda ry’abantu bahuriye kurubuga rwa Facebook maze baga tumatumanaho maze bagahurira kuri kongire ya America maze bagakora imyigarangabyo karahabutaka , maze iyi kongire igata ikuzo ku isi .

Frances Huagen umugore wiyemeje gushyira hanze amabanga yose ya Company ya Facebook yahoze akorera akaba yarayivuyemo atakiyikorera

Souce : CNN

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here