Mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda , Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bahagaritse burundu cyamunara yari yatangajwe ngo hagurishwe inzu y’umuryango w’abantu 10 , ifite agaciro ka miliyoni 16 , yari igiye kugurishwa ngo kungirango hishyurwe umwenda w’ibihumbi 68frw.
Iy’icyamunara yo kugurisha iy’inzu ikaba yari yatangajwe kungirango harangizwe urubanza umuryango wa Murekasenge Denise na Minani Theoneste bari baratsinzwemo n’umuntu wabakodeshaga inzu mbere y’uko bubaka iyabo baje kwimukiramo ariko bagasigaramo umwenda w’ibihumbi 68frw uwabakodeshaga.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Muhanga Meya Kayitare Jacqueline yajyaga gukemura iki kibazo yasabyeko umuturage wari ufitiwe ideni ry’ibihumbi 68frw ringana n’amezi 4 yazaza agafata amafaranga ye ibihumbi 68frw bye ndetse akabasinyirako ayakiriye ubundi urwo rubanza rugashyirwaho iherezo burundu.
Ubwo Meya yasozaga kuvuga ir’ijambo abaturage bakomye amashyi ndetse bavuza n’akamo bagaragaza ibyishimo byuko ikibazo gikemuwe , nyiri nzu yari igiye gutezwa cyamunara mu kiniga cy’amarira y’ibyishimo yashimiye inze z’ubuyobozi uburyo zi mukemuriye ikibazo cyari kimuremereye.
Madam Murekasenge Denise ndetse n’umugabo we bafitanye abana umunani , bavugagako bibazaga aho bazerekeza n’urubyaro rwabo igihe inzu yabo bubakiwe n’imfura yabo yiga mu gihugu cya Canada yaba itejwe cyamunara doreko ari inzu bimukiyemo itararangizwa no kubakwa.
Meya Kayitare Jacqueline akaba yavuzeko cyamunara yahagaritswe ngo kuko akarere kasanze katabasha kwita k’umuryango w’abantu 10 bagurishirijwe umutungo ufite agaciro ka miliyoni 16 ngo kungirango hishyurwe umwenda w’ibihumbi 68frw ngo kuko byaba ari umusaraba kurusha uko abafite umwenda bahushaka bakawishyura.
Murekasenge Denise akaba yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB uburyo bamukemuriyemo ikibazo maze avugako anejejwe no kuba bagaruje umutungo we , n’urubyaro rwe ndetse n’umugabo we akaba agiye kwishyura umwenda w’ibihumbi 68frw yari arimo uwabakodesheje.