Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutandukana na rutahizamu wayo Lionel Messi nyuma y’imyaka 21 ayikinira, kubera ibibazo by’amafaranga.
Lionel Messi arasohoka muri FC Barcelona nubwo byari byitezwe cyane ko asinya andi masezerano muri iyi kipe yari amaze guhesha ibikombe 31 bikomeye, hari hashize igihe gito Messi atangaje ko azakomeza gukinira Barcelona gusa amakuru aturuka muri Spain avuga ibi bitari gushoboka bitewe n’amananiza yashyizweho na La Liga.
Messi yarangije amasezerano ye muri FC Barcelona mu kwezi gushize, byari byitezwe ko aya masezerano yongerwa bitewe nuko impande zombi zari zamaze kumvikana ndetse iminsi ishize hari hatangajwe ko byarangije kwemezwa ko azasubira i Barcelona nyuma yo kwemera kugabanya umushyahara we inshuro 50%, gusa FC Barcelona yagombaga no kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo kugira ibone uko imuhemba.
Ikipe ya FC Barcelona ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko Messi yatandukanye n’iyi kipe kubera ko impande zombi ibyo zifuzaga bitagezweho yagize iti “Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bumvikanye ndetse bakaba bafite ubushake bwo gusinya amasezerano mashya, uyu munsi (kuwa kane) ntibishoboka kubera ikibazo cy’amikoro ndetse n’imbogamizi z’imikorere (amabwiriza ya La Liga)”.
FC Barcelona yari imaze igihe ikora ibishoboka kugira uyu mukinnyi w’ibihe byose azarangirize umupira wa ruhago i Barcelona.
Amakipe ari kw’isonga Messi ashobora kwerekezamo ni Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Manchester City yo mu bwongereza.