Home Imyidagaduro Imikino Lionel Messi yigomwe amanura umushyahara we, kugira akomeze gukinira FC Barcelona

Lionel Messi yigomwe amanura umushyahara we, kugira akomeze gukinira FC Barcelona

Rutahizamo Lionel Messi, nyuma y’iminsi mike ahesheje ikipe y’igihugu cye ya Argentine, yagaragarije abafana be urukundo akunda ikipe ye FC Barcelone yemera kugabanya umushyahara we kugira bikunde ko yakomeza gukinira iyi kipe amazemo imyaka irenga 20.

Mu kwezi gushize nibwo amasezerano ye yo gukinira FC Barcelona yarangiye, gusa bikomeza kunanirana ko hasinywa andi bitewe n’impamvu nyinshi, byari byitezwe ko ashobora kwerekeza mu makipe harimo “Paris Saint Jermain” nayo yamwifuzaga cyane.

Messi yemeye kugabanya 50% by’umushyahara we, ni mu rwego rwo kubahiriza amategeko ya La Liga agena ingano y’umushyahara umukinnyi atagomba kurenza, bikaba ari imwe mu mpamvu zari zatindije aya masezerano.

Mu masezerano mvugo, Lionel Messi yemeje indi myaka 5 azakinira FC Barcelona, aya masezerano azarangira muri 2026, azaba afite imyaka 39, azaba amaze imyaka 26 muri FC Barcelona.

Lionel Messi azakinira FC Barcelona indi myaka 5 [Image: BBC]
Hashyize iminsi mike Messi ikipe ye y’igihugu yegukanye Copa America

Source: Sky Sport

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here