Icyamamare , Oscar Pistorius , umunya-Africa y’epfo wamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga (umukino wo kwiruka) yafunguwe by’agatenganyo nyuma y’imyaka 9 afunze , azira kwica umugore we Reeva Steenkamp , yishe irasha ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint valentine.
Oscar Pistorius , akaba yafunguwe by’agatenganyo nyuma yo kuganira n’ababyeyi ba Reeva Steenkamp wari umugore we yaje kwica arashe ku munsi w’abakundana ubundi uyu muryango ukaba waje kumuha imbabazi ubundi akabasha gusohoka muri gereza yari amazemo imyaka 9.
Urwego rw’igihugu cya Africa y’epfo rushinzwe amagereza , kuri uyu wa gatanu tariki 5 Mutarama 2024 rukaba aribwo rwatangajeko , Oscar Pistorius , uyu mugabo w’imyaka 37 yasohotse muri gereza nyuma y’imyaka 9 afunze , nyuma y’uko yishe irasha uwari umugore we Reeva Steenkamp.
Oscar Pistorius , akaba yarishe umugore we Reeva Steenkamp , tariki 14 Gashyantare 2013 , aza gutambwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ari muri gereza , nyuma y’imyaka 10 afunze akaba aribwo yafunguwe by’agatenganyo nyuma yo guhabwa imbabazi n’umuryango yiciye.
Nyina wa Reeva Steenkamp wari umugore wa Oscar Pistorius akaza kumwica amurashe , nyuma yifungurwa rya Oscar Pistorius akaba yavuzeko yishimiye umwanzuro w’urwego rw’igihugu cya Africa y’epfo rushinzwe amagereza wo gufungura Oscar Pistorius.
Jane Steenkamp (nyina wa Reeva Steenkamp) akaba yavuzeko nta butabera bwabaho mugihe igihe cyose Oscar Pistorius yaguma muri gereza kitagarura uwahoze ari umugore we Reeva steenkamp ndetse akaba n’umwana we , Oscar Pistorius ubwo yari mu rukiko akaba yaravuzeko yishe umugore we Reeva steenkamp by’impanuka avugako yamurashe nyuma yo kwikangako ari umugizi wa nabi.
Oscar Pistorius mugihe azaba asohotse muri gereza akaba azayita ajya gutura kuri nyirarume utuye mu gace ka Waterloof gaherereye mu mujyi wa Pretoria muri Africa y’epfo aho uyu mugabo atemerewe gufata ibisindisha (inzoga) kugeza igihe igihano cy’imyaka 15 yakatiwe kizaba kirangiye mu mwaka wa 2029.