Goverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Israel y’uko u Rwanda rwaba ruri mu biganiro na Israel byo kwakira impunzi z’Abanye-Palestine bari mu ntara ya Gaza ikomeje kuberamo intambara hagati y’igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas.
Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yatangajeko aya makuru y’uko u Rwanda rwaba ruri mu biganiro na Israel byo kwakira impunzi z’Abanye-Palestine ari amakuru y’ibinyoma ndetse yemezako nta gihe higeza habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na Israel kuri iy’ingingo.
Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda , Yolande Makolo , abinyujije ku rubuga rwa X akaba yavuzeko amakuru nkayo atari ukuri ndetse yemezako goverinoma y’u Rwanda nta biganiro na bimwe yigeze ijyamo n’igihugu cya Israel.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo nibyo mu gihugu cya Israel nka The Time Israel , middle East eyes n’ibindi bikaba byarasohoye inkuru zivugako igihugu cya Israel kiri mu biganiro by’ibanga n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda harebwa uburyo byakoherezwamo impunzi z’Abanye-Palestine ziri muri Gaza.
ibi binyamakuru bikanemezako ibiganiro bigeze kuri doreko ibiganiro ikiciro cya mbere cyabyo cyagenze neza , ibihugu byavuzwe muri ibi biganiro hakaba harimo u Rwanda , Chad , RDC ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa.
Nyuma y’aya makuru , goverinoma y’u Rwanda ikaba yarayise ihakana iby’aya makuru ndetse ivugako nta biganiro byigeze bibaho hagati y’u Rwanda na Israel kugeza ubu ndetse na mbere y’aya makuru avugako Israel n’u Rwanda by’aba biri kugirana ibiganiro ku kwakira impunzi z’Abanye-Palestine.
Israel ikaba igiye kuzuza hafi amezi atandatu iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza , aho ari intambara imaze kungwamo abasiviri barenga ibihumbi 22,000 by’Abanye-Palestine abenshi bakaba abana n’abagore aho aribo bageze ikigero kinini cy’abahitanwa n’iyi ntambara.
Igisirikare cya Isael kikaba cyarakomeje kunengwa uburyo kirimo kwitwara muri iyi ntambara gihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas kinengwa uburyo gikoramo ibintu bitewe nuko iyi ntambara irimo guhitana abasiviri benshi kandi ku kigero cyo hejuru.
Amakuru y’uko Israel y’aba iri mu mugambi wo gushakira ubuhungiro Abanye-Palestine bari mu ntara ya Gaza ikomeje kuberamo intambara , akaba yaratangiye kuvugwa n’ibinyamakuru byo muri Israel ndetse bitangazako ari umugambi urimo kugirwamo uruhare n’ubutasi bw’iki gihugu Mossade ndetse na minisiteri y’ububanyi na mahanga y’iki guhugu cya Israel.