Umwaka wa 2024 , n’umwaka abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bitezemo ibikorwa byinshi mu ngeri zitandukanye y’aba muri politike , imyidagaduro , imikino ndetse n’ibindi bitandukanye ariko by’umwihariko abanyarwanda muri rusange bakaba aribwo bazongera gutora umukuru w’igihugu nyuma y’uko mpanda irindwi izaba irangiye , umunsi ufatwe nkumunsi wubukwe ku banyarwanda bose.
Politike
Muri uy’umwaka wa 2024 , abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda y’aba abatuye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bakaba aribwo bazongera kwitorera umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , nyuma y’uko abemereyeko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda , uyu munsi abanyarwanda akaba ari umunsi bafata nk’umuntu mukuru cyangwa umunsi w’ubukwe.
Uyu mwaka wa 2024 , tariki 15 Nyakanga 2024 , akaba aribwo abanyarwanda y’aba abari mu gihugu ndetse n’abatuye hanze yarwo biteganyijwe ko bazongera kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’aya badepite kuri ubu yamaze guhuzwa agashyirwa mugihe kimwe.
Umutekano
Uyu mwaka wa 2024 , ingabo z’u Rwanda (RDF) akaba aribwo zizaba zizihiza imyaka 20 zitangiye gutakanga ubufasha mu kubungabunga amahoro kw’isi , aho u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rumaze rwohereza ingabo z’u Rwanda (RDF) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Isabukuru y’imyaka 20 ku ngabo z’u Rwanda (RDF) , ikaba izuzura u Rwanda ruri mu bihugu bigarura amahoro kw’isi muri rusange y’aba mu butumwa bw’umuryango wa Abibumbye cyangwa u Rwanda rukabungabunga amahoro hashingiwe ku masezerano ibihugu byagiranye , aho kuri ubu u Rwanda rwohereje ingabo mu bihugu nka Mozambique , Centra Africa , Sudan y’epfo.
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994
U Rwanda , uyu mwaka akaba aribwo hazongera kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 , aho hazaba hashize imyaka 30 ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abanyarwanda barenga miliyoni.
nkuko bisanzwe tariki 07 Mata 2024 akaba aribwo hazatangira icyumweru cy’icyunamo cyikazarangira tariki 13 Mata 2024 , ubundi kigakurikirwa n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , izarangira tariki 3 Nyakanga 2024.
Imikino
Muri uyu mwaka mu gisate cy’imikino , u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakaba biteze kongera kuryoherwa cyane mu mikino aho mu kwezi kwa Gashyantare , abanyarwanda bazongera kwihera ijisho isiganwa ry’amagare rya Tour de Rwanda.
U Rwanda muri uy’umwaka kandi rukaba ruteganya kwakira inama mpuzamahanga y’umukino w’utumodoka duto tuzwi nka “Formula 1” aho ubuyobozi bw’uyu mukino kw’isi mu mwaka ushize wa 2023 bwatangajeko inama rusange y’ubuyobozi bw’uyu mukino izabera mu Rwanda.
2024 , u Rwanda kandi rukaba ruteganya kwakira igikombe cy’isi cya basheshe akanguye aho ari igikombe giteganyije kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere aho biteganyijwe ko abakinnyi benshi bakanyujijeho biteganyijwe ko bazagera hano mu Rwanda bitabiriye iki gikombe cy’isi.
Imyidagaduro
Uyu mwaka 2024 , u Rwanda bikaba biteganyijwe ko ruzongera kuba igicumbi cy’imyidagaduro nkuko umwaka ushize wa 2023 byagenze , uyu mwaka hakaba hazongera kuba igikorwa ngaruka mwaka kizwi cyane mu kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda ,”kwita izina”.
Mu kwezi gutaha kwa kabiri , akaba aribwo abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bazongera guhurira mu nama mpuzamahanga izwi nka Rwanda day yari imaze imyaka 4 yarahagaze , muri uy’umwaka wa 2024 rero abanyarwanda baba mu mahanga bakaba bagiye kongera guhurira muri Rwanda day nyuma y’imyaka 4 batabonana.
2024 , u Rwanda rukaba ruzongera kwakira igitaramo cya MOVE AFRICA gitegurwa na global citizen cyabaye ngaruka mwaka mugihe cy’imyaka itanu kibera ku butaka bw’u Rwanda , aho umwaka ushize wa 2023 cyatangijwe ku mugaragaro n’umuhanzi Kendrick Lamar , wataramiye abanyarwanda mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.