Ikipe y’igihugu ya Ghana iherereye mw’itsinda rya kabiri mu mikino y’igikombe cya Africa , AFCON2023 , gikomeje kubera mu gihugu cya Ivory coast ntiyabashije kwitwara neza mu mukino wa mbere mw’itsinda , itsindwa ibitego (2-1) n’igihugu cya Cope Verde.
Ikipe y’igihugu cya Ghana , nyuma y’uko ari ikipe ihabwa amahirwe yo kuzabasha gusohoka muri iri tsinda rya kabiri mu mikino y’igikombe cya Africa , AFCON2023 , bikaba bitaje kuyikundira kuko umukino wa mbere mw’itsinda yaje kuhutsindwa.
Itsinda rya kabiri , akaba ari itsinda rihereyemo ibihugu nka Egypt , Ghana , Mozambique ndetse na Cape Verde , igihugu cya Ghana na Egypt akaba aribyo bihabwa amahirwe yo kuzabasha gusohoka muri iri tsinda nk’amakipe azitwara neza.
Gusa , ibi bihugu byombi bikaba bitaje guhirwa n’imikino yabyo ya mbere mw’itsinda bihereyemo doreko nk’igihugu cya Egypt kiyobowe na rutayizamu Mohamed Salah cyaganyije n’igihugu cya Mozambique mu mukino wacyo wa mbere mw’itsinda , mugihe Ghana yo yatsinzwe.
Kugeza ubu ari tsinda rya kabiri , rikaba riyobowe n’igihugu cya Cape Verde n’amanota atatu (3pts) , kigakurikirwa n’igihugu cya Egypt gifite inota rimwe (1pts) , Mozambique igakurikira nayo ifite inota rimwe (1pts) mugihe Ghana ariyo ya nyuma n’umwenda w’igitego kimwe ndetse n’ubusa bwa manota.