Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 , muri Kigali Convention Center , Perezida Paul Kagame yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ” National Prayer Breakfast” , akaba ari amasengesho ategurwa n’umuryango Rwanda leaders fellowship.
National Prayer Breakfast , akaba ari amasengesho yitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda , inshuti z’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu kandi akaba ari n’amasengesho umukuru w’igihugu akunze kwitabira.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yageje kubari bitabiriye aya masengesho , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yongeye kwibutsa abitabiriye aya masengesho ko abantu bose aho bava bakagera baba bareshya imbere y’Imana.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , akaba yibukije abitabiriye aya masengesho ko kuba abantu babaho bitandukanye atari amakosa y’Imana ahubwo ko Imana yo iba yarakoze ibyo yagombaga gukora , ibisigaye bikaba amayitamo y’abantu ubwabo.
Perezida Paul Kagame ati ” mubwira ko ari ikibazo cy’Imana se ? ariyo yagiteye. Ni twebwe , Imana yo yakoze iby’ayo yaraduhaye , turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa ” aha umukuru w’igihugu akaba yagararukaga kuburyo ibihugu byo muri Global south na Global north , bibayeho.
Perezida Paul Kagame , akaba yagarutse no ku bindi bintu bitandukanye birimo no kuba buri muntu wese kw’isi yifuza amahoro ndetse avugako u Rwanda n’abanyarwanda aribo bantu bifuza amahoro kurusha abandi ngo kuko bo hari n’igihe cyageze bakayabura , umukuru w’igihugu akaba yasoje ijambo rye yifuriza amahoro y’Imana abitabiriye aya masengesho.