Ibiro bya Perezida wa Africa y’epfo , Cyril Ramaphosa , byatangajeko byabababajwe n’ibyatangajwe na America y’uko igihugu cya Africa y’epfo cyagurishije intwaro igihugu cy’uburusiya , ubundi gisabako America yatanga gihamya yibyo yavuzeko ishinja ik’igihugu cya Africa y’epfo.
Kuwa kane tariki 11 Gicurasi 2023 , akaba aribwo ambassaderi wa America muri Africa y’epfo , Reuben Brigety , yavuzeko ik’igihugu cya Africa y’epfo mu mwaka wa 2022 cyagurishije intwaro igihugu cy’uburusiya kugirango kizikoreshe mu ntambara gihanganyemo na Ukraine.
Ni mugihe kuva iy’intambara yatangira igihugu cya Africa y’epfo cyakunze kugaragaza ko ntaruhande gishyikiye cyangwa kibogamiyeho muri iy’intambara y’uburusiya na Ukraine ndetse akaba ari n’igihugu cyumvikanye cyifuza kuba umuhuza mu biganiro by’amahoro kuri iy’intambara.
Reuben Brigety , ambassaderi wa America muri Africa y’epfo ubwo yatangaza ibi , akaba yaravuzeko intwaro igihugu cya Africa y’epfo cyahaye uburusiya ari intwaro za pakiwe mu bwato bw’uburusiya bwari buparitse mujyi wa Cape Town hafi n’ikigo cy’ingabo zirwanira mu mazi za Africa y’epfo.
Igihugu cya Africa y’epfo kikaba kitarishimiye ib’ibirego bya leta zunze ubumwe za America ubundi Africa y’epfo isabako America yatanga gihamya yibyo yavuze , ni mugihe America atari ubwa mbere ikoze ibintu nk’ibi aho ikunda kubyitwaza ishyiriraho ibihano ibihugu kugirango ibitere ubwoba.
Gusa nyuma y’uko , ambassaderi Reuben Brigety , atangaje ibi ndetse bigateza urunturuntu mu mubano w’ibihugu byombi America na Africa y’epfo , nta masaha 48 aracamo ubutegetsi bwa Africa y’epfo bukaba bwatangajeko uyu ambassaderi wa America yasabye imbabazi ku magambo yari yatangaje agateza urunturuntu hagati y’ibihugu byombi.