Home Amakuru Abantu 12 bahanutse mw'igorofa mugihe bari barimo basuhuzwa n'umukuru w'igihugu , I...

Abantu 12 bahanutse mw’igorofa mugihe bari barimo basuhuzwa n’umukuru w’igihugu , I Nyabugogo

Kuwa gatanu , tariki 12 Gicurasi 2023 , Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwihanganishije abantu bagera kuri 12 bahanutse mw’itaje ya Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe ubwo barimo basuhuzwa n’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , nyuma yo kuhanyura akava mu modoka agasuhuza abari bahateraniye.

Nyuma y’iyi mpanuka , ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bwaratangajeko abantu 12 aribo bakomerekeye muri iy’impanuka ubwo bahanukaga mw’igorofa rya kabiri I Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe ndetse babiri muribo bakaba barayise bajyanwa mu bitaro bya CHUK bitewe n’uko bakomeretse kuburyo bukomeye.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yarageze I Nyabugogo mu masaha yo ku mugoroba ahagana mu saa kumi nebyiri n’igice (18:30 PM) aho yasanze abaturage benshi bahamutegereje ubundi nawe akava mu modoka yari umutwaye agafata urugendo rw’iminota mike abasuhuza ndetse anababaza amakuru.

Perezida Paul Kagame kandi gusuhuza abaturage kuri uwo munsi wo kuwa gatanu akaba atarabikoze I Nyabugogo gusa kuko ari n’ibintu yakoze ubwo yagera mu karere ka Musanze aho yasanze abaturage benshi bakikije umuhanda yari kunyuramo ubundi ava mu modoka arabasuhuza , ubundi nabo bamwikiriza bavuga bati “Ni wowe” , “Ni wowe”.

Umukuru w’igihugu , kuwa gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 , akaba yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu aho yari yagiye guhura n’abaturage batuye muri aka karere bibasiwe n’ibiza byibasiye igihugu ndetse bigatwara ubuzima bw’abantu barenga 130 aho kuri ubu hamaze kubarurwa abagera ku 135 bahaburiye ubuzima mugihe abandi ib’ibiza byabasize iheruheru.

Ni mugihe igihugu cyashyizeho uburyo bwo gufasha abasizwe iheruheru n’ibi biza aho hashyizweho amasite agiye atandukanye mu turere ib’ibiza byibasiye ubundi agashyirwamo abaturage basizwe iheruheru n’ibi biza mugihe igihugu kigishakisha uburyo ab’abaturage basubizwa mu buzima busanzwe bagakurwa mu macumbi y’amasite.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , ubwo yageraga I Musanze agasanga ategejwe n’imbaga nyamwinshi.
Umukuru w’igihugu ubwo yageraga I Nyabugogo agasuhuza abaturage yahasanze.
Ibyishimo byo gusuhuza umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , ku bw’amahirwe make bamwe babikomerekeyemo.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here