Bwa mbere , uburusiya na leta zunze ubumwe za America baherekanyije imfungwa nyuma y’ibiganiro abategetsi b’ibihugu byombi bagiranye mu muhezo , ibiganiro bikarangira buri gihugu cyemeye kurekura imfungwa cyari gifunze hakabaho kugurana.
Uburusiya na America , ib’ibihugu byombi bikaba byemeye kugurana barurangiranwa byari byarafungiye mu magereza yabyo , uburusiya bukaba bwarekuye rurangiranwa mu mukino wa basketball Brittney Griner mugihe America yo yarekuye umurusiya Victor Bout wari umaze igihe afungiye muri gereza zo muri America.
Brittney Griner , uy’umunya-America ukomeye mu mukino wa basketball mu gihugu cye akaba yari yarafatiwe mu gihugu cy’uburusiya ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Moscow agiye kwinjiza urumogi muri ik’igihugu cy’uburusiya , agahita afatwa n’inzego z’umutekano z’igihugu cy’uburusiya.
Victor Bout we uy’umugabo igihugu cya leta zunze ubumwe za America cyemeye kurekura akaba ari umurusiya warumaze imyaka 12 afungiye mu bihome byo muri leta zunze ubumwe za America aho America yamufashe mu buryo utamenya imushinja ibyaha byo kugurisha intwaro.
Uku kugurana imfungwa kubaye hagati y’ibihugu byombi uburusiya na America , kukaba kubayeho nyuma y’ibiganiro byabaye mw’ibanga hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi uburusiya na America , nyuma y’ibyari biherutse kuba ku mugaragaro byabereye mu gihugu cya Turkey , gusa ibyavuyemo bikagirwa ubwiru.
Uburusiya na America , bikaba byongeye gukorana ibikorwa bya dipolomasi nyuma y’uko kuri ubu ibihugu byombi bidacana uwaka kubera intambara yo muri Ukraine uburusiya bwatangije mugihe America yo ikomeje kuyivangamo itanga intwaro ku gihugu cya Ukraine.
Muri iy’iminsi mike uburusiya na America , hagati y’ibihugu byombi hakaba hakomeje kugaragara ibikorwa bya dipolomasi bisa nko kuzahura umubano w’ibihugu byombi wazambijwe n’intambara yo muri Ukraine , gusa akaba ari ibintu bigoye kungirango ibihugu byombi byongere guhurira kumeza imwe bihuje umugambi umwe bitewe n’ubushyamirane birimo.
Mu minsi ishize Joe Biden akaba yaravuzeko yahura na Perezida Putin mugihe yaba ari umuntu ufite ubushake bw’uko intambara ibihugu byombi bihanganiyemo muri Ukraine irangira , Perezida Putin nawe akaba yaravuzeko ibyo byabaho ariko mugihe America n’abambari bayo baba bafite ubushake bwo kubahiriza ibyo uburusiya busaba.