Brazil , urugendo rwayo mu mikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022 ntirwahiyiriye muri 1/4 kirangiza aho yakuwemo na Croatia iy’itsinze penalty (4-2) , nyuma y’uko mu bihugu 8 byari busigayemo , Brazil ariyo ya mbere yahabwaga amahirwe yo kwegukana ik’igikombe cy’isi.
Uy’umukino wa Croatia na Brazil , akaba ari umukino ibihugu byombi byagiye kwinjira mu kibuga igihugu cya Brazil aricyo gihabwa amahirwe menshi yo gutsinda uy’umukino ubundi kikabasha kubona itike yo muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022.
Ubwo umukino watangiraga , igihugu cya Brazil kikaba cyagerageje gukina umukino usatira gishaka igitego mugihe Croatia yo yakinnye umukino wo kugarira izamu ryayo ndetse bikanayikundira iminota 90 , bikarangira ari (0-0) , bakajya mu minota y’inyongera 30.
Muri iy’iminota y’inyongera 30 , Brazil ikaba yayitwayemo neza itsindamo igitego (1-0) cyatsinzwe na rurangiranwa w’iki gihugu cya Brazil Neymar Jr aho yagitsinze k’umunota 105′ umusifuzi wa kane w’umukino yongeyeho umunota umwe (1′) gusa.
Croatia , ubwo yatsindwaga ik’igitego ikaba yayise ifungura umukino ikajya gushaka igitego cyo kugombora , k’umunota 115′ Croatia akaba aribwo yabonye igitego cyayigaruye mu mukino bigatuma hitabazwa penalty kugirango hamenyekane igihugu kijya muri 1/2 cy’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022.
Ubwo ibihugu byombi byatangiraga gutera penalty , Croatia nkuko isanzwe ikomeza mu mikino y’igikombe cy’isi yaba arigiyeruka cya 2018 ndetse n’iki cya 2022 , ik’igihugu cya Croatia kikaba cyaje gukomeza nyuma yo kwitsinda penalty zacyo mugihe Brazil yo yazirase.
Umukinnyi nka Rodrigo na Marquinhos bakaba aribo barase penalty za Brazil mugihe Neymar Jr we byarangiye nta penalty ateye , Luka Modric wa Croatia akaba na captain w’iki gihugu nawe akaba ari mu batsinze penalty zayesheje itsinzi ik’igihugu cya Croatia.