Ubutegetsi bw’abatalibani bwanyonze umuntu wa mbere mu ruhame kuva bwakongera gufata igihugu cya Afghanistan mu mwaka wa 2021 , nyuma y’imyaka 20 bahanganye n’igisirikare cya America cyari cyarigaruriye ik’igihugu cya Afghanistan kuva mu mwaka wa 2002.
Umuvugizi w’ubutegetsi bw’abatalibani Zabihullah Mujahid akaba yaratangajeko umugabo witwa Tajmir yiciwe mu maso y’abaturage bari bateraniye ku kibuga cy’umupira gihereye mu burengerazuba bwo mu majyepfo y’intara ya Fala , nyuma yo kwemera icyaha cy’ubwicanyi.
Uy’umuvugizi wa leta y’abatalibani , akaba yaratangajeko ik’igikorwa cyo kunyonga uy’umugabo wemeye icyaha cy’ubwicanyi , cyakurikiranywe n’abacamanza b’igihugu , abasirikare , abaminisitiri barimo Minisitiri w’ubutabera , uw’ububanyi na mahanga ndetse na Minisitiri w’umutekano.
Mu kwezi gushize akaba aribwo umuyobozi w’ikirenga w’abatalibana yasinye iteka ry’uko mu bihano abacamanza bagomba gutanga ku muntu wakoze icyaha harimo igihano cy’urupfu , guca ingingo z’umubiri ndetse n’igihano cyo gutera amabaye umuntu kugeza apfuye.
Ni mugihe ariko nubwo leta y’abatalibani yashyizeho Ib’ibihano itigeze itangaza ibyaha bizajya bihanishwa Ib’ibihano , ubwo abatalibani basubiranaga ubutegetsi bwa Afghanistan bakaba bari bijeje abanya-Afghanistan ko bazoroshya amahame ya Islam bagenderagaho kuva mu mwaka 1996 kugeza mu mwaka wa 2001 , ubwo America yateraga ik’igihugu ikakigarurira.
Nubwo ariko leta y’abatalibani yari iyerutse gutanga igihano cyo gukubita abantu benshi mu ruhame aho abantu bagera ku 10 bakubitiwe mu ruhame n’ubutegetsi bw’abatalibani , ni kunshuro ya mbere abatalibani bemeye mu ruhame ko batanze igihano cy’urupfu ku muntu wa mbere , kuva basubirana igihugu cya Afghanistan mu mwaka wa 2021.