Igihugu cy’u Rwanda cyongeye kwakira ikiciro cya 10 cy’impunzi ndetse n’abasaba ubuhungiro mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’iburayi bari bamaze igihe bafungiye mu magereza yo mu gihugu cya Libya , aba bakaba barageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa kane tariki 18 kanama 2022.
iz’impunzi n’abasaba ubuhungiro bakaba barageze mu Rwanda ari abantu 103 , harimo abagore 36 , abagabo 56 ndetse n’abana 11 , nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe bakaba barayise bajyanwa mu nkambi ya Gashora ihereye mu karere ka Bugesera.
Aba bakaba barageze mu Rwanda ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ndetse nyuma yo kugezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe bakaba bakiriwe n’abakozi ba minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ndetse n’abakozi b’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku mpunzi.
iz’impunzi n’abasaba ubuhungiro bageze mu Rwanda bakaba barayise bajyanwa mu nkambi ya Gashora ihereye mu karere ka Bugesera kuri ubu irimo abagera kuri 421 bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye , ikiciro cya 10 cya bageze mu Rwanda bakaba baraje baturutse mu bihugu nka Eritrea, Sudan, Sudan y’epfo ndetse n’umwe wo mu gihugu cya Ethiopia.
Amasezerano yo kwakira impunzi ziturutse mu gihugu cya Libya akaba yarasinywe tariki 10 Nzeri mu mwaka wa 2019 , mu mujyi wa Adis beba mu gihugu cya Ethiopia hagati ya goverinoma y’u Rwanda n’umuryango wa Africa ndetse n’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku mpunzi .
Ay’amasezerano akaba yaraturutse ku bushaka umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagaraje bw’uko U Rwanda rwafasha abanya-africa bafungirwa mu magereza yo mu gihugu cya Libya ndetse bagakoreshwa ubucakara ndetse abandi bakagurishwa ba beshyako bagiye guhabwa ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’iburayi.